Kuri uyu wa Gatanu wa tariki 24 Ukwakira 2025, iteka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe wa Madagasikari Herintsalama Rajaonarivelo ryemeje ko Andry Rajoelina uherutse kwirukanwa ku butegetsi yambuwe ubwenegihugu bw’igihugu cye.
Ibi byatumye Andry Rajoelina asigarana ubwenegihugu bw’u Bufaransa kikaba n’igihugu cyamuhungishije igihe yari asumbirijwe n’imyigaragambyo yamukuye ku butegetsi.
Iryo teka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Herintsalama Rajaonarivelo, ryasohotse mu Ikinyamakuru cya Leta (Journal Officiel), kandi ryemejwe n’abegereye Minisitiri w’Intebe nk’uko bitangazwa na RFI.
Amategeko agenga ubwenegihugu bwa Madagasikari kuva mu 1960, mu gice cya 3 cyayo cyerekeye “gutakaza cyangwa kwamburwa ubwenegihugu bwa Madagascar,” mu ngingo ya 42, avuga ko Umunyamadagasikari ufata ubundi bwenegihugu ku bushake bwe aba atakaje ubwenegihugu bwa Madagascar.
Byagaragajwe ko mu mwaka wa 2014, Rajoelina yasabye ubwenegihugu bw’u Bufaransa ku bushake bwe, binyuze mu iteka ryasinywe n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa icyo gihe, Manuel Valls. Ariko yakomeje kubihisha imyaka hafi icumi, kugeza ubwo byamenyekanye muri Kamena 2023, amezi make mbere y’amatora ya Perezida.
Rajoelina yasobanuye icyo gihe ko yasabye ubwenegihugu bw’u Bufaransa kugira ngo abana be bashobore gukomeza amasomo yabo muri icyo gihugu, avuga ati: “Icyo cyangombwa ntigihindura amaraso andimo.”
Nyuma y’uko yambuwe ubwenegihugu bwa Madagascar, Andry Rajoelina ntashobora kongera kwiyamamaza mu matora ya Perezida ku kirwa cya Madagasikari.
Andry Nirina Rajoelina w’imyaka 51 yabaye perezida wa munani wa Madagasikari kuva mu mwaka 2019 kugeza muri uyu mwaka 2025 gusa yabaye igikomerezwa muri politiki ubwo Marc Ravalomanana yavanwaga ku butegetsi.