Jair Bolsonaro wahoze ayobora igihugu cya Brésil yongeye kuvugisha isi nyuma y’aho asanganywe indwara ya kanseri y’uruhu.
Ibi byemejwe n’umuganga we, Dr. Claudio Birolini, ku wa 17 Nzeri 2025, ubwo yari avuye mu bitaro byo mu murwa mukuru Brasilia, aho yari yajyanywe agize uburwayi butunguranye.
Uyu mugabo w’imyaka 70, umaze igihe mu bibazo by’ubuzima, amaze no iminsi mike ahamijwe icyaha gikomeye cyo kugerageza guhirika ubutegetsi. Urukiko rw’Ikirenga rwa Brésil rwamukatiye gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya ibyaha bitanu birimo icyo cy’ifatanyabikorwa mu mugambi wo guhirika ubutegetsi, ibintu byateje impaka ndende muri politiki y’icyo gihugu.
Mu itangazo ryatanzwe na Dr. Birolini, yagize ati : “utumenyetso tubiri tw’iyi ndwara twabonetse ku ruhu rwa Bolsonaro , nubwo itari ku rwego ruteye impungenge.”
Yakomeje avuga ko uduce tw’uruhu twari twarafashwe twamaze gukurwaho, kandi kugeza ubu nta bundi buvuzi bwihutirwa bukenewe.
Bolsonaro usanzwe afite amateka y’ibibazo by’ubuzima bikomeye, arimo n’umibabaro yagize nyuma yo guterwa icyuma mu gifu muri 2018 ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu.
Kuva muri Kanama 2025, Bolsonaro afungiye iwe mu rugo i Brasilia, aho ategereje ko ubujurire bwe bwumvwa. Naramuka atsinzwe, ashobora gukomeza gufungirwa mu rugo, icyemezo gishingiye ku buzima bwe butameze neza.