Gen Jean Bosco Ndayikengurukiye wahoze ari mu buyobozi Bukuru bw’ishyaka rya CNDD-FDD , ari mu maboko y’ubutabera aho afungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba iherereye i Bujumbura.
Uyu mugabo wigeze kugira ijambo rikomeye mu mibereho ya politiki y’u Burundi, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru yizewe yemeza ko Ndayikengurukiye yajyanywe muri gereza ku wa Kane w’iki cyumweru, ahita afungwa atabanje kunyuzwa kuri sitasiyo ya polisi nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakekwaho ibyaha.
Nubwo inzego z’ubuyobozi zitigeze zitangaza ku mugaragaro iby’ifatwa rye, amakuru yageze ku binyamakuru byo muri iki gihugu agaragaza ko akekwaho gukura lisansi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) no kuyinjiza mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byaha bifatwa nk’ibihungabanya ubukungu bw’igihugu, cyane cyane muri iki gihe Uburundi bumaze imyaka irenga ine buhanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.
Abacuruzi bamwe batangiye gushaka inzira zitandukanye zo gukemura icyo kibazo, barimo no gukura lisansi muri RDC no muri Tanzania. Gusa, igitangaje ni uko Gen Ndayikengurukiye ari we wenyine kugeza ubu washyizwe muri gereza, kuko abandi bakekwaho ibyaha nk’ibi bakiri hanze.
Gen Ndayikengurukiye yabaye umwe mu basirikare bakomeye mu Ngabo z’u Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye mu mwaka 1993. Yaje kwinjira mu nyeshyamba, ayobora CNDD-FDD mu mwaka 1998 mbere yo gukurwaho akayobora irindi shami ryayo ryiyomoye kuri ryo, rizwi nka KAZE-FDD.
Mu mwa 2015, yagiye mu buhungiro nyuma yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, ariko yagarutse mu gihugu mu mwaka 2021 nyuma yo guhabwa icyizere cy’umutekano na Perezida Evariste Ndayishimiye.