Dr. Justin Nsengiyumva Yagizwe Minisitiri Wintebe Mushya wu Rwanda Asimbuye Dr. Ngirente Nyuma yimyaka 8 mu Butegetsi
Kuri uyu wa 23 Jul 2025 Perezida wa Repubulika yu Rwanda yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri wintebe asimbura Dr. Edouard Ngirente wari kuri uyu mwanya kuva mu 2017

Dr. Nsengiyumva yinjira muri izi nshingano nshya afite uburambe mu nzego zitandukanye zigihugu byumwihariko mu bukungu no mu burezi Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru yu Rwanda (BNR) umwanya yagiyeho nyuma yo gukora indi mirimo ikomeye mu nzego za leta

Yigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yuburezi kugeza mu 2008 ndetse mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yubucuruzi ninganda aho yagaragaje ubushobozi mu guteza imbere ubucuruzi bwimbere mu gihugu no hanze yacyo
Iri hinduka ryubuyobozi ryitezweho imbaraga nshya mu miyoborere yu Rwanda cyane cyane mu kurushaho guteza imbere ubukungu imibereho myiza nihame ryimiyoborere myiza
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Mutsinzi.com