Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général-Major Sultani Makenga akomeje ibikorwa byo gufunga bamwe mu bayobozi bakuru ndetse n’abasirikare buyu mutwe bishoye mu byaha binyuranye birimo ubujura, ubwicanyi, ruswa, ubucuruzi butemewe ndetse n’ibindi.
Ibi byaha babikoze nyuma y’uko uyu mutwe wigaruriye umugi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo aho benshi bishoye mu bikorwa byo kugurisha amabuye y’agaciro ndetse no kurema udutsiko duto tw’abajuru twasahuraga abaturage.
Uko byagendekeye buri umwe!
1.Col. Jimmy Nzamuye
- Yari umuyobozi w’Ingabo za M23 mu mujyi wa Goma gusa amaze igihe gito afunguwe
- yakekwagaho gukoresha umwanya afite mu kwigwizaho ubukire
- Nyuma yo kurekurwa Gen. Makenga yahise amuvana ku nshingano zo kuyobora ingabo muri Goma, amugira ushinzwe gutegura ibikorwa mu karere ka kabiri ka gisirikare gakorera muri Masisi.
2.Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu
- Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za M23 ushinzwe ibikorwa n’ubutasi
- Amaze icyumweru afunze
- Umwanzuro wo kumufunga wafashwe na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri M23
- Byamungu yari akurikiranweho gufata no kugurisha inzu zirindwi zo mu bwoko bwa Villa zahoze ari iza Leta ya RDC
3. Ibrahim Makenga
- Asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Urwego Rushinzwe Umutekano n’Ubutasi (DSR) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo
- Yari afungiwe ibyaha birimo ruswa no kwigwizaho imitungo
4.Lt. Col Willy Ngoma
- Willy Ngoma yafunzwe ibyumweru bitatu
- Uyu yaziraga gukora ubucuruzi butemewe bwa zahabu bivugwa ko yasahuwe i Bukavu
5.Colonel Julien Mahano Baratuje
- Asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ubutasi bwa M23
- yakozweho iperereza akekwaho ruswa no gukorana ubucuruzi bwa zahabu n’abashoramari b’Abashinwa
- Uyu we ntiyigeze afungwa ahubwo yiwe aho yakoreraga
6.Ofisiye François Kazarama
- We aracyafungiye Tchanzu
- Azira kuba yarishe umuntu wabaga mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Bukavu
7.Manzi Musonerwa
- Yari akurikiranweho gukora ubucuruzi bw’imodoka zibwe
- Nyuma yo kurekurwa yahise yoherezwa kuyobora muri Masisi.
Umutwe wa M23 wagiye ushyirwa mu majwi mu gukora ibikorwa birimo ubujuru ndetse n’ubwicanyi mu bihe bitandukanye nubwo uyu mutwe wagiye uhakana ibi birego , bikaba ari ubwa mbere humvikanye amakuru yababikurikiranweho kuva M23 yatangira kugenzura ibice igenzura.