Nkuko Dusoma Mubyanditswe byera muri Yobu33:14-17;
«14.Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.15.Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo.16.Ni ho yumvisha amatwi y’abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha.17.Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye, Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe.»
Reka twinjire mubusobanuro bw’imbitse:
- Kurota uguruka hejuru cyane mu kirere
Ibisobanuro: Ibi bisobanura kwigenga, gutsinda inzitizi, cyangwa kwaguka mu bitekerezo. Ni ikimenyetso uri kubona umudendezo mu bitekerezo cyangwa mu buzima busanzwe.
- Kurota uguruka uri wenyine mu bicu
Ibisobanuro: iyi nzozi irakubwira ko uri kwigira, ushaka kuba mu mutuzo, cyangwa uri gushaka kwitandukanya n’isi isanzwe. Rero ubuzima bwawe ihishurirwa ry’ubwenge cyangwa ihinduka ry’umwuka.
- Kurota uguruka ariko ugira ubwoba cyangwa ugwa
Ibisobanuro: Bivuga gutinya gutsindwa cyangwa gutinya kubura icyerekezo. Kandi zivuga ufite impungenge ku ntera nshya ugezeho ikindi uhangayikishijwe no gufata ibyemezo bikomeye.
- Kurota uguruka mu buryo bworoshye kandi wishimye
Ibisobanuro: Ibi bivuga ibyishimo, gutsinda, kwigenga no kwigirira icyizere. Bivuga ko wumva uri ku rwego rwiza mu mibereho yawe, wumva ushoboye kwikura mu bibazo.
- Kurota uguruka uri kumwe n’abandi bantu
Ibisobanuro: Ibi bisobanura gukorana n’abandi ku rwego rwo hejuru, kuba mu rugendo rusangiwe rw’ubuzima cyangwa ubuhamya. Ni ikimenyetso cy’ubusabane bwimbitse cyangwa ubufatanye buganisha ku ntera nshya.
- Kurota uguruka uva ahantu hamwe ujya ahandi
Ibisobanuro: Bivuga impinduka zikomeye mu buzima, urugendo rwo kuva mu bihe bigoye ujya mu byiza. Ni ikimenyetso cy’ubuhinduka cyangwa ubushake bwo kugera ku nzozi zawe