2tesalonike 3:10:kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.
Imagani10:4: Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara, Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira.
Gutegeka 2:7: Kuko Uwiteka Imana yawe iguhera umugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayu bunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyo ubura.
Dusomye aya masomo yose Turasangamo ko Imana Hari umugisha buri wese yagenewe. None kuki Tutawubona? Ese ko Uri Umwana w’Imana Ukaba Igitwarwa n’Abantu? n’Ubyemere ko Uboshye ugasha kwimenya bana Natwe Kamwe Kukandi Dufatanye Kumenye Amabanga bwiru Kirimbuzi!!!
1.Gukoresha amabanga akomeye, ubwiru, n’ibikorwa bidasobanutse mu rusengero
Ibisobanuro byimbitse:
- Umupasitori ashobora kugira ibikorwa agira ubwiru budasanzwe, nko gusengera mu mwijima, kuvuga amagambo adasobanutse (akenshi atari izindi ndimi zo mu Mwuka), cyangwa gukora ibintu bitavugwa neza ngo abantu basobanukirwe.
- Ibi bikoresho (rituals) bishobora kuba bifite inkomoko mu mbaraga z’umwijima aho kuba mu Mwuka Wera.
- Ashobora kuvuga ko hari “ibanga ry’Imana” ari we wenyine uzi, bityo agategeka abantu nk’aho ari umupfumu cyangwa umuhanuzi udasanzwe.
- Kugenzura ubuzima bw’abakristo no kubatera ubwoba
Ibisobanuro byimbitse:
- Umupasitori akoreshwa n’inyenyeri z’umwijima ahora avuga amagambo y’iterabwoba: “Nugenda uzapfa”, “Uyu umupasitori aguca intege”ati”Ukore ibi utabikoze Imana irakwica”.
- Ashaka ko abakristo bategekwa nk’abagaragu aho kuba abana b’Imana. Kugira ubwoba no kumva ko udashoboye ubuzima bw’umwuka utari hafi ye ni ikimenyetso gikomeye cy’ubucakara no kwibwa inyenyeri.
- Kwigira igihangange cyangwa “umuhanuzi udasanzwe” ugomba gusengwa cyangwa guhabwa icyubahiro kirenze
Ibisobanuro byimbitse:
- Ashobora kwigira umuntu “watowe n’Imana byihariye”, agategeka ko atavugirwaho, ndetse abakristo badatinyuka kumusubiza cyangwa kumubaza bibafatwa nko kurwanya Imana.
- Ashobora kwigira nk’uri hejuru ya Bibiliya, ibyo avuga bikaba bihita bifatwa nk’ijambo ry’Imana ritagomba gusuzugurwa.
- Ibi byose biba bifite intego yo kumushira hejuru, ku buryo abantu bamuramya aho kuramya Imana,aha rero inyenyeri zanyu zirahangirikira.
- Gutanga impano cyangwa amafaranga nk’uko bigira igitambo cyo kugura umugisha
Ibisobanuro byimbitse:
- Umupasitori ashobora gutanga amabwiriza asa n’iby’amasengesho, ariko agasaba ko umuntu atanga amafaranga cyangwa impano runaka kugirango abone umugisha cyangwa akire indwara.
- Ibi ni nko kugura ibyo Imana itanga ku buntu (ubuntu bw’agakiza), bikaba bihabanye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana ahubwo agakoresha inyenyeri yawe.
- Akenshi ibi bikorwa ni uburyo bwo kuvoma imbaraga z’inyenyeri – kuko ibyo batanga bikorwa nk’ibitambo bijya mu mbaraga zitari iz’Imana inyenyeri zanyu zikaguranywa ibyo mubaha mutabizi.
- Gutanga UBUhanuzi BUTAVUYE Kumana ahubwo atuma abantu babohwa
Ibisobanuro byimbitse:
- Akenshi ubuhanuzi atangwa aba yuzuye iterabwoba, urwikekwe, intambara, n’ugutinya abantu n’Imana aho gutanga icyizere no kwereka abantu urukundo rw’Imana.
- Ashobora kuvuga ko umuntu wese uvuganye n’undi muntu runaka aba abaye umwanzi w’Imana, cyangwa ko umuntu agiye kubura byose ngo kuko atubahirije ibyo yavuze ( kubeshaho abantu mu bwoba.
- Ubwohanuzi ntaba abukomora ku Mana, ahubwo ni uburyo bwo kuboha ubwonko n’umutima w’abakristo, bagahora barushye mu bitekerezo inyenyeri zabo zikazima.
- Arinda ko abakristo biga ijambo ry’Imana ku giti cyabo
Ibisobanuro byimbitse:
- Ashobora kwigisha ko ntawemerewe kwigira Bibiliya mu buryo bwigenga, ko ibyo avuze ari byo byonyine bikwiye kwizerwa.
- Afunga ubushobozi bw’abandi gukura mu Mwuka Wera kuko atinya ko basobanukirwa ukuri bakabohoka.
- Iyo abantu batiga ijambo ry’Imana ubwabo, biborohereza kugwa mu migozi yo kwibwa y’inyenyeri kuko baba bategekwa aho kwigenga.
- Kwigisha ubutumwa bw’imigisha gusa, bugamije gushaka inyungu z’abantu cyangwa ubwe
Ibisobanuro byimbitse:
- Umupasitori ashobora kwigisha ubutumwa buhora bushishikariza abantu gushaka amafaranga, amahirwe, imigisha y’isi gusa, ariko ntibavuga icyaha, kwihana, cyangwa kubaho mu Kwera.
- Ibi bigira uruhare mu kubaho mu kinyoma cy’ubutumwa, aho abantu bashyiraho ibyiringiro byabo ku butunzi aho kubishyira kuri Kristo.
- Iyo ubutumwa bwahindutse ubucuruzi, bushobora kuba ari igipfunsi gisahura inyenyeri kandi akaba Amayeri yo guhindura urusengero isoko aho kuba ahantu ho kubohoka.
Umwanzuro:
Umupasitori ukoresha inyenyeri z’abakristo ahora yihisha inyuma y’izina ry’Imana ariko intego ye ni ugukoresha abantu, kubaboha mu bitekerezo, no kubavana ku kuri kwa Kristo. Ibyo rero akora biba bifite imbaraga z’umwijima ariko bikagaragazwa nk’urumuri kumpumyi yarandase.
Ijambo ry’Imana rivuga ngo:
“Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry’ibinyoma, n’iby’ubupfumu n’ibitagize umumaro, n’uburiganya bwo mu mitima yabo..” (Yeremiya 14:14)
Imana Ibahe kuba maso Mwirinda ikibi Mugendera mungeso nziza za gikristo aho gutwazawa igitugu n’imyigishirize ipfuye.