David Adedeji Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido ari mu rugendo rwibitaramo mpuzamahanga Yahaye Izina 5Ive World Tour aho ari gusangiza abakunzi be indirimbo ziri kuri album ye nshya yise 5Ive Amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurika no ku isi hose ashobora gutaramira i Kigali mu Ukuboza 2025
Nkuko bitangazwa nabantu ba hafi mu bareberera inyungu ziwe muri music itsinda ryabareberera inyungu za Davido rimaze igihe mu biganiro numwe mubashoramari bategura ibitaramo bikomeye i Kigali
Biteganyijwe ko nibamara kumvikana Ibiciro nimikoranire ntakabuza hazahita hatangazwa itariki nahantu iki gitaramo kizabera Ni amahirwe akomeye ku bakunzi ba Afrobeats mu Rwanda byumwihariko abafana ba Davido Doreko yaherukaga gutaramira murwanda 2022

Davido yagiye akundwa cyane kubera indirimbo nka Fall.If Unavailable. Feel .Timeless. Aye.Gobe. nizindi zakunzwe ku rwego mpuzamahanga ndetse zatumye atsindira ibihembo bikomeye nka BET MTV Africa Awards nibindi
Nihamara gutangazwa ku mugaragaro iki gitaramo kizaba ari kimwe mu bikomeye byaba bibereye mu Rwanda mu 2025 kikazanatanga urubuga ku bahanzi bo mu Rwanda bashobora gufungura igitaramo cyangwa kugihuriramo nuyu muhanzi
Umwanditsi Hakizimana Emmanuel ✍️
Komeza ubane natwe UMUTSINZI.com