Imvura yaguye mu mpeshyi yatewe nimiyaga iva mu Nyanja yu Buhinde Meteo Rwanda
Kigali tariki ya 22 Nyakanga 2025
Ikigo cyigihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko imvura idasanzwe yaguye mu minsi ya mbere yukwezi kwa Nyakanga mu gihe cyimpeshyi yatewe nihindagurika ryimiyaga iva mu Nyanja yu Buhinde
Iyi miyaga yageze mukarere u Rwanda ruherereyemo ikazana ubuhehere bwinshi mu kirere bigatuma hagwa imvura nubukonje budasanzwe muri iki gihe cyari gisanzwe kizwiho kubura kwimvura
Imvura yaguye hagati ya tariki 2 na 6 Nyakanga Hagiye hanagaragara ibicu bitanga imvura mubihe bitandukanye yatewe nimiyaga iva mu nyanja yu Buhinde yongereye ubuhehere mu kirere ibyo bikaba ari ibisanzwe ariko bibaho gake cyane mu gihe cyimpeshyi nkuko Meteo Rwanda yabitangaje
Iki kigo kivuga ko igipimo cyimiyaga kiri hagati ya 4–6 m/s aricyo cyagize uruhare mu gutwara ubuhehere bwinshi bwaturutse ku nyanja bigatera umwuka wuzuye amazi gutumbagira hejuru no kugwa nkimvura
Meteo Rwanda yibukije ko nubwo impeshyi isanzwe ari igihe cyimvura nkeya ibihe byikirere bigenda bihinduka ku buryo nibisanzwe bidakunze kuba bishobora kugaragara Basabye abaturage gukomeza gukurikirana iteganyagihe kugira ngo birinde ingaruka zibi bihe bihindagurika
Umwanditsi Hakizimana Emmanuel ✍️
Komeza ubane natwe Ku MUTSINZI.COM