Umutwe Witwaje intwaro Wazalendo Ishyigikiwe na Leta ya Congo Wagabye Igitero kuri M23
Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryahagaritse igitero cyagabwe nimitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ishyigikiwe nubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC mu gice cyuburengerazuba bwu mujyi wa Goma

Nkuko bitangazwa nabavugizi biri huriro ibyo bitero byabaye mu gitondo cyo kuwa kabiri bigamije kwigarurira uduce turi mu maboko ya M23 Gusa ingabo ziri huriro AFC/M23 zari zamaze kubona amakuru yibigiye kuba ziyakesha ubutasi bwazo Niko kwitegura Nyuma yamasaha make yimirwano igitero cyahagaritswe abarwanyi biyo mitwe baratatanywa bakwira imishwaro
AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa RDC gukomeza kugababaho ibitero binyuranyije namasezerano yo guhagarika imirwano agikomeje kwirengagizwa Bavuga ko biteguye kwirwanaho igihe cyose baterewe ariko bagakomeza gusaba amahoro arambye Bagaha agaciro ibyavuye mumasezerano yabereye iDoha muri Qoutal
Ku rundi ruhande guverinoma ya RDC ntiyahise itangaza byinshi kuri ibi bivugwa ariko isanzwe ishimangira ko igamije kugarura amahoro nubusugire bwigihugu

Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname #Emma2k
Komeza ubane natwe Ku MUTSINZI .COM