Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizahagarika ubunyamuryango bwazo mu Ishami ryumuryango wabibumbye rishinzwe uburezi siyansi numuco (UNESCO) guhera ku wa 31 Ukuboza 2026
Itangazo ryasohowe na Leta ya Amerika rivuga ko nta nyungu zigaragara ibona mu gukomeza gukorana na UNESCO kuko iri shami rishingira cyane ku nyungu rusange zisi yose mu gihe Amerika ifite gahunda yo gushyira imbere inyungu zayo bwite

Byumwihariko Amerika inenga icyemezo giherutse gufatwa na UNESCO cyo kwemera Palestine nkumunyamuryango mushya igasanga icyo cyemezo gishyigikira politiki yo kurwanya Israel ku rwego mpuzamahanga
Ibi bikomeje kongera ubwumvikane buke hagati ya Amerika na UNESCO dore ko no mu bihe byashize hari ubwo Amerika yahagaritse umusanzu wayo muri iri shami kubera impamvu nkizi
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe hari hashize igihe kitari gito ubushyamirane bugaragara hagati ya Amerika na UNESCO aho no mu myaka ishize Amerika yigeze guhagarika umusanzu wayo muri iri shami inarishinja ko rifata imyanzuro igaragaramo ivangura nubusumbane bwamahitamo ya politiki
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zizava ku mugaragaro muri UNESCO ku itariki ya 31 Ukuboza 2026 Byari bimaze mumikoranire imyaka myinshi kuva mu ishingwa ryiri shami mu 1945 Doreko hashize imyaka 80

Umwanditsi winkuru 𝐇𝐚𝐤𝐢𝐳𝐢𝐦𝐚𝐧𝐚 𝐄𝐦𝐦𝐚𝐧𝐮𝐞𝐥 ✍️
Nickname.𝐄𝐦𝐦𝐚2𝐊
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com