Bamwe mu Baturage Bagaragaza Ibyihutirwa Yakwitaho Dr. Justin Nsengiyumva
Nyuma yitangazwa rya Dr. Justin Nsengiyumva nkumuyobozi mushya wa Guverinoma (Minisitiri ‘Intebe) bamwe mu baturage bamwakirije ibyishimo nicyizere bamwifuriza imirimo myiza mu nshingano nshya yatangiye
Kimwe mu kiganiro cyatambutse kuri SK FM uyu munsi bamwe mu baturage bagaragaje ibibazo byingutu byabakomeranye bikababera inzitizi zokwiteza imbere bifuza ko byaherwaho bihabwa umurongo numwihariko mu bikorwa bya guverinoma nshya
Bimwe mu bibazo byagarutsweho Mwiki cyiganiro cyamaze amasaha agera kura 3
1. Kwimurwa mu buryo butunganye
Abaturage bavuze ko bahura nakarengane mu kwimurwa batarahabwa ingurane Yaho batuye Aho babwirwa kobazayihabwa nyuma amaso agahera mukirere nomugihe ije ikaza aribice cyangwa baramaze kwiheba bagasabako umuturage yanjya yimurwa yanahawe ingurane bamwe basenyerwa babwirwa ko ingurane izaboneka nyuma nyamara bakamara imyaka barategereje barahebye Basabye ko mbere yuko umuturage yimurwa yajya abanza guhabwa ingurane mu buryo bunoze kandi bwihuse

2. Ibura ryamazi mu Mujyi wa Kigali
Aho amazi abona umugabo agasiba undi munugi wakigal
Iki kibazo kigaragazwa nkicyingutu aho amazi aboneka rimwe na rimwe kandi igihe kinini ataboneka Bavuze ko ibi bigira ingaruka ku buzima nisuku bityo basaba ko ikibazo cyamazi cyahabwa umurongo uhamye wo kugikemura Burundu

3. Ikoreshwa rya Crypto Currency mu buryo bwemewe namategeko
Hari abaturage basabye ko hashyirwaho politiki isobanutse ku ikoreshwa ryifaranga rishingiye kuri murandasi (crypto currency) rigakurikiranwa namategeko mu Rwanda bityo rikaba ryateza imbere ubukungu budaheza

4. Imihanda,Umuriro n’Uburezi
Hanagaragajwe ibibazo birebana no gukomeza kwagura imihanda kongera ibikorwa byingufu (umuriro) nuburyo hakongerwa imbaraga mu burezi bwiza bunganya amahirwe ku bana bose
5. Guhanga imirimo mishya
Mugihe ikibazo cyubushomeri gikomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko basabye ko hashyirwaho gahunda nshya zishobora guhanga imirimo no gutanga amahirwe mu nzego zitandukanye
Binyuze muriki kiganiro cyakozwe abaturage bagaragaje ko bishimiye impinduka zabaye ariko banifuriza ko Minisitiri mushya yahera ku bibazo bibarembeje igihe kirekire Basabye ko ubuyobozi bushya bwashyira imbere inyungu rusange zumuturage hibandwa ku gukemura ibibazo bikomeye bimaze igihe bitabonerwa ibisubizo
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com