Umuhanzi Marina Deborah akomeje kwibazwaho Ese yaba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe?
Umuhanzi wu munyarwanda kazi Marina Deborah wamamaye mu ndirimbo nka Do Me, Log Out, I’m Sorry Tubisubiremo, Mon Bébé n’izindi akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yamafoto namashusho yashyize hanze agaragaza imyitwarire idasanzwe

Mu mashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri TikTok Live Marina yagaragaye yerekana ikimero cye ndetse agerageza gukuramo imyenda yo hasi ibintu byateye impaka nyinshi mu bakurikirana ibikorwa bye

Ibi byatumye bamwe batangira kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe abandi bakabifata nkuburyo bushya bwo gushaka kuvugwa no gushimisha abafana be Doreko ubusazwe atabizwiho
Byongeye mu minsi ishize hagiye hanagaragara amafoto avuga ko Marina yaba ari kwitabwaho nabaganga mu gihugu cya Nigeria aho bivugwa ko yaba yaragiye kubagwa akurwaho bimwe mu bice byumubiri adakunda ibizwi Nka Cosmetic surgery agashyirwaho ibimushimisha Nubwo aya makuru atigeze yemezwa ku mugaragaro, byakomeje gutera urujijo mu bantu benshi
Hari bamwe mu bakunzi be batangiye kugaragaza impungenge bavuga ko ibyo yakoze bidakwiriye ku muntu wamamaye nkawe kandi bigira ingaruka zikomeye ku rubyiruko rumukurikira ku mbuga nkoranyambaga Bavuga ko Marina akwiye kwitwararika kuko afite uruhare runini mu gutanga urugero ku bandi nubwo nta kiramenyekana ku mpamvu nyakuri yiyo myitwarire
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com