Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame yahuye na Dr Justin Nsengiyumva uherutse kugirwa Minisitiri wintebe mu biganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirebana nubuzima bwigihugu
Iyi nama yabaye nyuma yicyemezo cyumukuru wigihugu cyo gushyira Dr Nsengiyumva muri izi nshingano ku wa 23 Nyakanga 2025, amusimbuje Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani muri uwo mwanya.

Mu biganiro bagiranye Perezida Kagame yagaragaje ibyihutirwa Guverinoma nshya igomba kwibandaho birimo kwimakaza imiyoborere myiza guteza imbere ubukungu bushingiye ku baturage kongerera imbaraga urwego rwuburezi ndetse no kunoza imitangire ya serivisi ku baturage
Dr Justin Nsengiyumva yashimiye Perezida Kagame icyizere yamugiriye anemeza ko yiteguye gukora atizigamye mu gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com