GASABO: Polisi Yafashe Abagabo Babiri Bacuruzaga Urumogi n’Ibikoresho Bikekwa ko byibwe
Gasabo Rusororo Ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025 Polisi ikorera mu Murenge wa Rusororo yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga ndetse nibikoresho bitandukanye bikekwa ko byibwe
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisharara Akagari ka Nyagahinga Abaturage baha amakuru Polisi bavuga ko umugabo witwa Nzakuzwanayo wimyaka 38 yacuruzaga urumogi Polisi yahise ijya aho bivugwako abikorera imusanga ari kurufunga mu mabule bamusangana ibiro bitatu (3kg) byurumogi

Mu iperereza ryako kanya Nzakuzwanayo yemeye ko arangura urumogi kuri mugenzi we witwa Nsengimana uzwi ku izina rya Kazungu wimyaka 31 utuye hafi aho Polisi yahise yihutira kumufata imusanga mu cyumba cye araramo bamusangana urumogi ibiro bibiri (2kg) hamwe na litilo imwe ya kanyanga yari yashyize munsi yumusego

Si ibyo gusa kuko mu rugo rwa Kazungu hahasanzwe nibikoresho bitandukanye bikekwa ko byibwe birimo
Amagare atanu (5) atatu yari mu gisenge cyicyumba araramo Andi abiri ari hanze
Amacupa ane (4) ya gaz
Ishyiga rya gaz
Valise imwe (1)
Nibindi byinshi adashoboye gusobanura inkomoko yabyo

Aba bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe hagikorwa dosiye izashyikirizwa Urwego rwigihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
Polisi yu Rwanda yashimiye umuturage watanze amakuru inashishikariza Abanyarwanda bose gukomeza gutanga amakuru ku bikekwa ko ari ibyaha byumwihariko ibijyanye nibiyobyabwenge nubujura
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Umutsinzi.com