Gahunda yitwa ‘Iryamukuru’ ikomeje gukemura amakimbirane mu ngo zi Murama Kayonza
Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yitwa Iryamukuru igamije gufasha abaturage kwikemurira amakimbirane yo mu ngo batabanje kujya mu nkiko Iyi gahunda yashyizweho nabaturage ubwabo aho batoranya abantu bakuze kandi binyangamugayo bo mu Isibo kugira ngo bajye babafasha gukemura ibibazo byimiryango
Siborurema Didas umwe mu bayirimo avuga ko umuturage ufite ikibazo ajya kubibwira Umukuru wumudugudu na we agatumiza iri tsinda bakicarana nimpande zombi zabafitanye amakimbirane bagashaka uko barunga abafitanye ikibazo
Ati: Iyo byanze gukemuaka tubyohereza ku Mudugudu na we akabijyana ku Kagari
Mukaremera Joseline umwe mu bayikoresheje avuga ko iyi gahunda yamufashije kugarura amahoro mu rugo rwe numugabo we nyuma yamakimbirane yari amaze igihe mumuryango we
Ati: Baratuganirije baraduhana ku mpande zombi none ubu mu rugo haratuje namahoro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wumurenge wa Murama Bizimana Claude avuga ko Iryamukuru yagabanyije cyane amakimbirane mu ngo ndetse ikanorohereza abayobozi binzego zibanze
Ati: Nta bibazo bikomeye tukibona cyane kuko abaturage ubwabo bishyiriyeho uburyo bwo kwikemurira ibibazo ku buryo bworoshye kandi bwumvikanyweho
Gahunda ya Iryamukuru ikorera ku rwego rw’Umudugudu buri wa Kane ikitabirwa nabagize komite yayo hamwe nabaturage bafite ibibazo bashaka gukemura byose bikagenda mu bwumvikane
✍️ Hakizimana Emmanuel
Umutsinzi.com
Nickname Emma2k