Sam Altman Aburiye Abakoresha ChatGPT Ntibatekereze ko ibyo bavugira kuri AI birinzwe namategeko
Mu itangazo ritunguranye ryatanzwe na Sam Altman Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, kompanyi yakoze porogaramu izwi cyane nka ChatGPT, yaburiye abantu bose bayikoresha ko amakuru bayisangiza ashobora kudakingirwa namategeko, nkuko benshi babitekereza

Ibi byatangajwe mu gihe ChatGPT ikomeje kwitabirwa cyane ku isi aho abantu bayigisha inama zijyanye nibibazo byubuzima amarangamutima imibanire ndetse namabanga akomeye yihariye
Mu nama mpuzamahanga yabereye i San Francisco Altman yavuze ko
“Hari abantu benshi basangiye na ChatGPT ibintu umuntu ataganiriza nabandi bantu Harimo amakuru yihariye ibyaha bakeka ko bakoze amarangamutima ndetse nibibazo byimiryango Ibi ni ikibazo gikomeye cyane”
Yongeyeho ko nubwo iyi porogaramu igamije gufasha idakingiwe namategeko arengera ibiganiro nkibiba hagati yumunyamategeko numukiriya we cyangwa umuganga numurwayi cyangwa Padiri nuwo agira inama
Amategeko yibihugu ashobora gusaba OpenAI gutanga amakuru

Altman yemeje ko ChatGPT ishobora kwibasirwa nitegeko ryo gutanga amakuru mu gihe habaye iperereza rikomeye bitewe nibirego bijyanye nibyaha cyangwa imanza zimibanire
Ibyo umuntu yaganiriye na ChatGPT bishobora gukoreshwa nkibimenyetso cyane cyane mu manza za civil cyangwa criminal bitewe nuko amategeko yigihugu abigena

Abahanga mu mategeko baratanga impuruza
Iyo utangiye kubwira porogaramu nkiyi ibintu wagisha inama umuganga cyangwa umwavoka ugomba kumenya ko ibyo ushobora kuzabibazwa Nta tegeko ririnda ibyo biganiro kugeza ubu Rihari
OpenAI yatangaje ko itabika cyangwa isangize ibiganiro byabayikoresha Ariko kandi yemeza ko amategeko yibihugu Ashobora kuyisaba gutanga ayo makuru cyane cyane igihe habaye ibibazo bikomeye nkibyaha cyangwa iperereza
Icyitonderwa ku bakoresha porogaramu zubwenge bwubukorano
Abakoresha ChatGPT nizindi porogaramu zishingiye ku bwenge bwubukorano basabwe gushyira amakenga ku byo bayivugiraho Ibi birimo kwitondera cyane Kutavugira kuri AI amakuru utavuga imbere yurukiko Kutayigisha cyangwa kuyisaba inama ku byaha wakoze cyangwa uteganya gukora Kuyima amakuru yihariye ajyanye nimibanire, ubuzima cyangwa ubucuruzi bwite

Mu Rwanda amategeko ntaragera Aho Arengera ibiganiro wagiranye na AI Nubwo hari amategeko arengera ubuzima bwite nibanga ryamakuru yumuntu nta cyemezo gihari kirinda ibiganiro hagati yumuntu nubwenge bwubukorano Ibi bivuze ko amakuru avugirwa kuri porogaramu nkiyi ashobora gufatwa nkibisanzwe igihe habaye iperereza rikomeye cyangwa isaba ryinkiko
Ikigo cyigihugu gishinzwe ikoranabuhanga RISA cyakunze gushishikariza Abanyarwanda kwirinda gusangiza murandasi amakuru yibanga ariko ntibiragera ku rwego rwo kurengera ibiganiro wagiranye na AI
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
Nickname [#Emma2K]
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com