Kigali 27 Nyakanga 2025 Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kwigirira icyizere gukoresha imbaraga ubushobozi nimpano rufite kugira ngo rurusheho kugira uruhare rugaragara mu iterambere ryumugabane wa Afurika anabashishikariza kudategereza amahirwe ahubwo kuyashakisha no kuyabyaza umusaruro

Yabitangaje ku mugaragaro ubwo yatangizaga ku nshuro ya kabiri iserukiramuco Giants of Africa riri kubera i Kigali
Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri washinze Giants of Africa ku ruhare rwe mu guteza imbere impano zurubyiruko rwa Afurika binyuze muri siporo ibikorwa remezo no kubaka icyizere mu bakiri bato

“Giants of Africa yabaye intangarugero muri siporo mu bikorwaremezo no mu guteza imbere impano ziri mu rubyiruko rwa Afurika muhagarariye hano uyu munsi”
Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye kwakira no gukomeza gufasha urubyiruko rwa Afurika kwiyubaka aho yavuze ko igihugu cye gishaka ko buri wese waje mu Rwanda yumva ameze nkuri murugo ndetse anabasaba kuzagaruka bazanye nabandi benshi
“Mugende mukoreshe imbaraga mufite”
Perezida Kagame yahaye urubyiruko umukoro avuga ko ejo hazaza ha Afurika hagomba kubaho neza bigategurwa nabayituye ubwabo bityo kwitinyuka no gukoresha amahirwe bihari ari intambwe yibanze
Ndabashishikariza kwizerera mu munyembaraga uri imbere muri mwe Mugende mukore cyane mukoreshe igihe nubushobozi mufite kugira ngo igihangange kiri muri mwe kigaragare Ibyo ni byo Afurika ikeneye
Yavuze ko nubwo Afurika ifite ibikenewe byose ngo itere imbere bidashoboka igihe abantu bayo batayigirira icyizere cyangwa badashyiraho umurava nibikorwa bifatika
Afurika ntikwiye guhora inyuma Ibi birori bidufasha kwibuka ko dushobora gutangira turi bake tukaguka tukazana abandi Banyafurika benshi tukerekana agaciro kabo kandi tugakomeza gutera Afurika ishema

Masai Ujiri yashimiye u Rwanda
Masai Ujiri washinze Giants of Africa yashimiye Perezida Kagame Guverinoma yu Rwanda ndetse na Imbuto Foundation byumwihariko Madamu Jeannette Kagame ku bufasha badahwema gutanga mu guteza imbere iri serukiramuco
Yavuze ko ubufasha u Rwanda rutanga bwatumye iri serukiramuco rigeraho ku rwego mpuzamahanga, rigahuza urubyiruko rugera kuri 320 ruturutse mu bihugu 20 bya Afurika ahanini bafite impano zidasanzwe mu mukino wa Basketball nizindi nzego zimyidagaduro
Iri serukiramuco rizasozwa ku wa 2 Kanama 2025 mu gitaramo gikomeye kizahuza abahanzi bibyamamare muri Afurika barimo The Ben, Kizz Daniel, Timaya na Ayra Starr
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com