Abarenga 40 Bishwe AFC/M23 Yamaganye Ubwicanyi bwa ADF/NALU muri Kiliziya ya Komanda Ihamya ko Ari Ikarita Yerekana Intege nke za Leta ya Kinshasa
Ihuriro AFC/M23 ryamaganye byimazeyo ubwicanyi bukomeye bwakorewe abaturage 47 binzirakarengane biciwe muri Kiliziya ya Komanda iherereye muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri ku wa 27 Nyakanga 2025, byakozwe numutwe witerabwoba wa ADF/NALU. Iri huriro ryagize iri sanganya nkicyemezo simusiga cyerekana ko Leta ya Kinshasa yananiranywe ninshingano zo kurinda abaturage

Mu itangazo ryashyizwe hanze numuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka mu ijoro ryo kuri uwo munsi yagaragaje ko ari ibyagahomamunwa kubona abaturage bicirwa aho basengeraga kandi bikozwe ninyeshyamba zikomeje kugenda zishegesha uburasirazuba bwa Congo
Iri ni iterabwoba ryibasira abaturage dusangiye igihugu kandi ntirishobora kwihanganirwa ADF/NALU yongeye kwerekana ubugome Ndenga kamere Ibi ni ibimenyetso bikomeye ko ubuyobozi buri i Kinshasa bwananiwe inshingano zabwo zo kurengera ubuzima bwabasivile
AFC/M23 Ishyize imbere Icyerekezo cyo Guhindura Ubuyobozi
AFC/M23 ivuga ko ibi bibazo byose bikomeje guturuka ku kuba igihugu cyaragushije ubutegetsi bityo ko igomba gukomeza umurongo wo gushyiraho ubuyobozi bukora neza kandi bubereye abaturage bugera hose mu gihugu
Ubushobozi bucye bwubutegetsi buriho ubu butuma abaturage bahora mu kaga Ni yo mpamvu AFC/M23 ifata iya mbere mu gushyiraho ubutegetsi bushoboye bushingiye ku mutekano, ubutabera no guteza imbere abaturage bose ba Congo
ONU na MONUSCO na bo bamaganye ibyo bitero
Umuryango wabibumbye na wo wamaganye ibi bitero byahitanye abaturage barenga 40. Vivian van de Perre Intumwa Yihariye Yungirije yu munyamabanga Mukuru wa Loni akaba numuyobozi wagateganyo wa MONUSCO yavuze ko kwica abaturage aho basengera ari icyaha gikomeye gikwiye kwamaganwa ku rwego mpuzamahanga Ibi bitero byibasira abasivile batagira kivurira byumwihariko bikorerwa aho basengera bihonyora amahame yuburenganzira bwa muntu ndetse namategeko mpuzamahanga

Uyu muyobozi yavuze ko MONUSCO iri gufatanya nubutegetsi bwa DRC kugira ngo barusheho gukaza ingamba zo kurinda abaturage.
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com