Perezida Kagame Paul Yemereye Ambasaderi Mushya w’Ubushinwa hano mu Rwanda Geo Wenqi Ubufasha Aho akeneye hose kugirango azabashe kuzuza neza Inshingano ze
Uyu wa kabiri kuwa 29 Nyakanga 2025,Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye amb.Wenqi Muri village Urugwiro,Anamushikiriza Impapuro zimwemerera Guhagararira Igihugu cye hano mu Rwanda.
Aha Perezida kagame yabwiye Amb.Wenqi ko yiteguye gukomeza Gushimangira umubano n’ubutwererane buri hagati y’Ibihugu byombi,Anakomeza Amubwira ko Guverinoma y’u Rwanda n’Abaturage biteguye kumuha Ubufasha bwose bushoboka ngo azabashe kuzuza inshingano ze aje Gukorera k’ubutaka bw’u Rwanda.
Amb,Wenqi yavuzeko hubakiwe kumurongo watanzwe n’Abakuru bibihugu byombi,Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa Ugenda urushaho gutera Imbere,Akomeza avugako Ubushinwa bwiteguye Gukomeza gukorana n’u Rwanda,Hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda n’Abashinwa.
Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bibona Neza amahirwe ari Mu Gushora Imari Mugihugu cy’u Rwanda ndetse mu myaka Itanu Ishize ,Ikigihugu nicyo cyashoye ishoramari ryinshi mu Gihugu cy’u Rwanda,aha Twavuga nko mu mwaka wa 2024 Ishoramari ryaturutse Mugihugu cy’Ubushinwa ryinjira mu Rwanda ryari Miliyoni 460$,aho ryarushije iryaturutse mu Buhinde Ringana na Miliyoni 445$.
Dukomeje mu mwaka wa 2023 Ishoramari ryari miliyoni 79.1$ rivuye kuri miliyoni 182.4$,muwa 2022 naho ryari miliyoni 357.7$ twareba mu mwaka wa 2021 aho Ubushinwa Bwashoye Ishoramari rya Miliyoni 282$ mu 2020,Niyo mpamvu muri iyi Myaka 5 Ubushinwa bwaje imbere y’Ibindi bihugu muguturukamo Ishoramari ryinshi ryashoye mu rwanda inshuro 4 zose.
U Rwanda kandi ntirwungukira Mukwakira Ishoramari rikomoka Mubushinwa gusa, Ahubwo rukomeje no kongera ingano y’Ibicuruzwa byoherezwa mu Gihugu cy’u Bushinwa,Kuko Nkubu Hagati ya 2021 na 2024, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza Mu Bushinwa Byavuye kuri moliyoni 16$ bigera kuri Miliyoni 100$ Mugihe cy’Imyaka Ine gusa aho byikubye Inshuro zirigera kuri 5 zose
Mu wa 2024 Gusa ibyo u Rwanda rwohereza Mu Bushinwa Byiyongeyeho 29.5%,Ibi byajyanye no kwiyongera Kwagaciro k’ubucuruzi Hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda kurenza Miliyari 1,6$ mu mwaka wa 2024 Bivuye kuri Miliyoni 742$ mu Mwaka wa 2021
Uyu Ambasaderi Geo Wenqi asimbuye Wang Xuekun Wasoje manda ye nka Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, mu Ntangiriro zuyu Mwaka Turimo.
Reba Amafoto yuko Yakiwe







