U Rwanda na RD Congo Byongeye Guhurira mu Nama Isuzuma Amasezerano y’Amahoro Kuri uyu wa Kane 31 Nyakanga 2025,Aho bari Bari baherutse Gusinya Amasezrano y’Amahoro yabereye i Washington muri Lete Zunze Ubumwe za Amerika Kuwa 27 Kamena 2025.

I Washington kuwa 31 Nyakanga 2025 Habereye Inama,y’Itabiriwe n’Abahagarariye Amerika,Qatar,Togo, ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Byashigikiye Ibiganiro Byahuje u Rwanda na RDC
Kandi Uretse Gushigikira Ishirwa Mubikorwa ry’Amasezerano ry’Amahoro. iyi Komite Izajya Ikemurirwamo Ibyo impande Zombi Zitumvikanaho kubigomba Kubahirizwa,Yakire Ibirego Kutubahirizwa Kwayo,Inafate Ingamba Zikwiye mu Gukemura Ibibazo bihari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika Yasobanuriye Abitabiriye Inama batoye Komite, Bashyiraho Imirongo Izindi Nama Zizagenderaho,Baganiriye ku Ntambwe Imaze guterwa ku Iyubahirizwa ry’Amasezerano, Banategura Inama ya Mbere y”Urwego ruhuriyeho Rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano
Aya Masezerano y’Amahoro ya Washington agizwe n’ingingo Nyamukuru ebyiri: Gusenya Umutwe w’itwaje Intwaro wa FDLR Ubangamiye Umutekano w’U Rwanda n’Akarere muri Rusange no Gukuraho Ingamba z’Ubwirinzi u Rwanda Rwashizeho.

Nibwo Gusenya FDLR no Gukuraho Ingamba z’Ubwirinzi Kuruhande Rw’u Rwanda byagombaga Gushingira kuri Gahunda Ihuriweho yo Kuwa 31 Ukwakira 2024, Yateguriwe Ibiganiro muri Luanda Byahuzaga Intumwa z’U rwanda na RDC Biyobowe na Angola.
Aha Ambasaderi w’U Rwanda n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, Kuwa 30 Nyakanga Yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko Ko Inama y’Urwego Ruhuriweho Rushinzwe Ibikorwa by’Umutekano Izabera i Washington kuwa 4 Kanama.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yanasobanuyeko urwego Ruhuriweho ari rwo Ruzaba Rushinzwe Gusenya FDLR no Gukuraho Ingamba z’Ubwirinzi u Rwanda Rwashizeho,Rukaba Rwarahawe Iminsi 90 yo Gusoza Inshingano, Gusa Iminsi Ishobora Kwiyongeraho 30.
Niyo Mpamvu Guverinoma y’U Rwanda ko Mbere yo Gukuraho Ingamba z’Ubwirinzi,FDLR Ibanza Gusenywa, Aiko no gusenya uyu Mutwe w’Iterabwoba Hifashijwe Imbaraga za Gisirikare Bizabanzirizwa no Gushikirizwa Abarwanyi Bawo Gutaha Kwabo.
Aha Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Ronald Rwivanga, muri Kamena 2025 yatangaje ko FDLR Igizwe n’Abarwanyi bari hagati 7.000 na 10.000, Bihishe mu Baturage iyo Bamenyeko Hari gahunda Kuyigabaho Ibitero Bivanga n’Abaturage.
Muri Raporo z’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko Uretse kwihisha mubaturage,FDLR Inakorana n’Ingabo za RDC Ndetse n’Imitwe y’Itwaje Intwaro Yibumbiye mu Ihuriro Wazalendo nka CMC-FDP Ndetse APCLS