Ikipe ya Chelsea yatangaje ko yasinyishije umuholandi, Jorrel Hato amasezerano y’imyaka irindwi nyuma yo gusoza isuzuma ry’ubuzima i Londres mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yabaye umukinnyi wa munani iyi kipe isinyishije mu igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, avuye mu ikipe ya Ajax Amsterdam.
Hato, wahoze ari kapiteni wa Ajax afite imyaka 17 gusa, yashimangiye ibyishimo bye byo kwinjira mu ikipe yitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Aho yagize Ati: “Ndanezerewe cyane. Ndishimye kuba ndi hano. Natekereje cyane ku hazaza hanjye, maze ntoranya Chelsea nk’ahantu heza ho gukomeza iterambere ryanjye.”
Uyu mukinnyi watangiye gukina mu ikipe nkuru ya Ajax afite imyaka 16 n’iminsi 335, ayikinira imikino 111 mbere yo kujya i Londres.
Ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri gahunda y’ishuri ry’imyitozo rya Ajax rihesha igihugu cye ishema, akaba yaranakoze amateka yo kuza mu bakinnyi batatu ba Ajax bakinannye mu cyiciro cya mbere bafite imyaka micye, inyuma ya Clarence Seedorf na Ryan Gravenberch wa Liverpool.
Nubwo Chelsea ifite ba myugariro barindwi basanzwe, abakinnyi bashobora gukina ibumoso ni bake. Levi Colwill ni we wagaragaye kenshi mu mwaka ushize, mu gihe mugenzi we Badiashile yahuye n’imvune ikomeye.
Hato rero aje kuziba icyuho mu mutima w’ubwugarizi ndetse anatanga amahitamo yo kuba yakinishwa ku ruhande rw’ibumoso, cyane ko Ben Chilwell atagaragaza urwego rwari rutegerejwe. Ibi binagaragaza ko umutoza mushya, Enzo Maresca, ashaka kurushaho kugira ubwinyagamburiro mu kubaka inyuma.
Mu mwaka w’imikino wa 2023-24, Hato yakinnye 80% by’imikino ye nk’umusimbura hagati muri sisiteme ya 4-2-3-1, ariko mu gihe gito Farioli wamutozaga, yamukoresheje cyane nk’ukina ibumoso muri 4-3-3, byemezwa ko byamusigiye uburambe bwihariye kuri iyo myanya yombi.
Mu mikino y’amarushanwa yo mu Burayi, nta wundi mukinnyi wavutse nyuma ya Mutarama 2003 wakinnye iminota myinshi nka Hato (8,347′), abamurusha ni Jude Bellingham na Lamine Yamal.
Ku ruhande rw’ikipe ya Chelsea, iyi mpeshyi bigaragaje cyane ku isoko ry’igura n’igurisha. Bamaze gutanga hejuru ya miliyoni 250 z’ama-pawundi ku bakinnyi barimo:
• Jamie Gittens – £48m avuye muri Borussia Dortmund.
• Joao Pedro – £55m yaturutse muri Brighton.
• Liam Delap – £30m avuye muri Ipswich Town.
• Mamadou Sarr – £12m yaturutse muri Lyon.
• Dario Essugo – £18m yaturutse muri Sporting CP.
• Estevao Willian – £29m yavuye muri Palmeiras.
• Kendry Paez – £17m yaturutse muri Ecuador.