Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intumwa ye idasanzwe, Steve Witkoff, igomba gusura Uburusiya muri iki cyumweru , mu rwego rwo gushakisha umuti w’intambara iri kwinjira mu mwaka wayo wa gatatu hagati ya leta ya Moscow na Ukraine.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 03 Kanama 2025, Trump yagize Ati: “Ntekereza ko azagenda ku wa Gatatu cyangwa ku wa Kane.”
Iyi gahunda ije mu gihe ubuyobozi bwa Trump buri mu ihurizo rikomeye ryo gushaka guhagarika intambara imaze imyaka hagati ya Moscow na Kyiv. Iyo abajijwe icyo Uburusiya [ Kremlin] bwakora kugira ngo bwirinde ibihano yenda kubufatira, Trump yasubije adaciye ku ruhande Ati: “Nibemere amasezerano atuma abantu bareka kwicwa.”
Perezida Trump yanongeyeho ko naramuka atageze ku masezerano, azafatira Kremlin “ibihano bikomeye cyane” mu by’ubukungu [Trade Embargoes].
Trump yanahishuye ko nyuma y’amagambo yateje impaka zikomeye aherutse gutangazwa na Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’Uburusiya ; ko yahise yohereza ubwato bubiri bw’intambara (submarines) mu gace atavuze nubwo atatangaje niba bifite intwaro za kirimbuzi cyangwa niba ari ubwato gusa, ariko yavuze ko “buhari”.
Intambara hagati ya Ukraine na Kremlin ikomeje gukara, aho ku munsi wo ku wa Kane w’icyumweru gishize, igisasu cyaguye ku nzu y’abaturage i Kyiv, gihitana abantu 31. Ibi byaje mu gihe ibitero bya drones bya Moscow bibarurwa ko bimaze kugera ku 6,297 mu kwezi gushize konyine, umubare utigeze ugerwaho ukundi kuva iyi ntambara yakaduka.

Kurundi ruhande , Ukraine nayo ikomeje kwihagararaho, aho ikomeje ibitero ku butaka bw’Uburusiya ndetse Ku munsi w’ejo, drone zayo zateje inkongi y’umuriro ikomeye ku ruganda rutunganya peteroli mu burasirazuba bw’iki gihugu , mu gihe igitero cyo ku wa Mbere cyateje inkongi mu nzira ya gari ya moshi i Volgograd.
Intumwa ya Trump, Steve Witkoff, uzwi cyane nk’umushoramari mu mitungo itimukanwa, azaba agiye guhura n’ubuyobozi bwa Kremlin ku nshuro ya kane kuva yagenwa nk’intumwa idasanzwe.
Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko “batishisha guhura na Witkoff” ndetse ko “bagifite icyizere ko inzira ya politiki ari yo yonyine izarangiza iyi ntambara.”

Trump kandi aherutse guha Perezida Putin iminsi 10 yo kuba yamaze gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara, bitabaye ibyo, Amerika ikazafatira ibihano bikarishye bijyanye nuko Washington ari bo abakiriya ba mbere b’ibikomoka kuri peteroli by’Uburusiya, bagakurikirwa n’ Ubushinwa n’u Buhinde. Iyi nyirantarengwa y’iyi minsi irarangira kuri uyu wa Gatanu.