Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’Uburayi rigeze mu mahina, amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi akomeje intambara ikomeye yo gushaka abakinnyi .
Muri iyi nkubiri, izina rya Benjamin Sesko, rutahizamu w’Umunya-Slovenia w’imyaka 22 ukinira RB Leipzig, riraca ibintu mu binyamakuru ndetse no mu biro by’abayobozi b’amakipe.
Ikipe yo mu majyaruguru y’u Bwongereza, Newcastle United, n’iyo imaze gushyira amafaranga menshi ku meza, aho iyi ikipe itozwa na Eddy Howe yatanze miliyoni €75m ziziyongeraho €5m azahabwa Leipzig bitewe n’uko Sesko azitwara, ndetse hari ubushake bukomeye bwo kwishyura nibura €80m.
Kurundi ruhande kandi Manchester United, n’ubwo itaratanga amafaranga ku mugaragaro ,gusa na yo ntiri kure. Iyi kipe, ibinyujije mu muyobozi mukuru wayo Omar Berrada detse na Jason Wilcox, yemeje ko bari gukora cyane kugira ngo bashake abakinnyi bashya batandukanye barimo n’uyu rutahizamu.
Kugeza ku wa mbere w’iki cyumweru, United yari itarashyikiriza Leipzig igitekerezo cyayo cyanditse cyo kugura uyu mwataka, ariko Amakuru dukesha Ben Jacobs wa BBC avuga ko yamaze kumenyesha Leipzig ko izatanga aya mafaranga igihe cyose Sesko azaba yemeye kuza kuri Old Trafford.
Uruhande rwa Leipzig rwo rurasobanutse cyane kuko bamaze gutangaza amafaranga bifuza kuri uyu mukinnyi wabo, kandi ntibiteguye kumurekura ku giciro cyo hasi. Umuyobozi wa siporo w’iyi kipe, Marcel Schäfer, yemeje ko hari amakipe menshi yagaragaje inyota yo kugura Sesko, ariko ntiyayavuze mu buryo bwimbitse .
Nta gushidikanya ko Newcastle iri ku gitutu gikomeye bijyanye n’uko umukinnyi wabo wakunze kubafasha cyane , Alexander Isak, yagaragaje ubushake bwo kuva muri iyi kipe, ndetse mu minsi yatambutse hakomeje gucicikana amakuru y’uko ashobora kwerekeza muri Liverpool.
Ibi byatumye Newcastle yihutira gushaka undi rutahizamu mushya binatuma Benjamin Sesko akomeza gushyirwa mu majwi, ndetse no kugerageza kuzana Yoane Wissa wa Brentford, n’ubwo byo hakiri ingingo nyinshi zo kuganiraho .