Nyuma y’imyaka irenga itatu y’iperereza ryakozwe n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, Thomas Partey wahoze akinira Arsenal , yarezwe ibyaha bitandatu birimo gufata abagore ku ngufu . Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunya-Ghana yemerewe kujya muri Espagne, aho agiye gusinya amasezerano na Villarreal, nubwo akomeje gukurikiranwa n’inkiko.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Thomas Partey yitabye Urukiko rwa Westminster (Westminster Magistrates’ Court), aho yaburanishijwe ku birego aregwa birimo gufata ku ngufu abagore babiri n’icyaha kimwe cyo guhohotera undi mugore.
Umucamanza w’uru rukiko yahaye uyu mukinnyi uburenganzira bwo kuba yarekurwa by’agateganyo, ariko asabwa kumenyesha urukiko igihe cyose aho atuye cyangwa mu gihe yaba agiye hanze y’igihugu.
Nubwo akurikiranyweho ibi birego bikomeye, amakuru aturuka hafi y’itsinda rimuhagarariye avuga ko yamaze kurangiza ikizamini cy’ubuzima muri Villarreal, ndetse agiye gutangazwa nk’umukinnyi mushya mu minsi mike.
Partey yari yaramaze kuva muri Arsenal nyuma y’uko amasezerano ye arangiye muri Kamena 2025. Mu gihe yari muri Arsenal, yakinnye imikino 167 Bivugwa ko hari ibiganiro byari byatangiye ngo amasezerano ye avugururwe, ariko iby’iperereza ryamukurikiranyeho birabihagarika.
Ibyaha aregwa birimo ibyo yakoreye abagore batandukanye hagati ya Mata 2021 na Kamena 2022.

Hari ikirego kivuga ko umwe mu bagore yafashwe ku ngufu inshuro zirenze enye mu gihe cy’amezi abiri gusa. Undi mugore wa kabiri arega Partey ko yamufashe ku ngufu mu Ukuboza 2021, ubwo yamusabye gukora imibonano mpuzabitsina ariko undi akabyanga.
Hari kandi n’ikindi kirego cy’umugore wa gatatu, wavuze ko mu kwezi kwa Gashyantare 2022, Partey yamusambanyije ku gahato amuryamaho, amukorakora ku mubiri adatanze uburenganzira.
Uru rubanza ruzakomereza mu rukiko rukuru rwa Old Bailey ku wa 2 Nzeri 2025. Icyakora, mu gihe ategereje iburanisha, uburenganzira bwe bwo gukomeza gukina ruhago ntiyabwambuwe, ariko asabwa gutangaza buri rugendo agiye gukora hanze ya Espagne nibura amasaha 24 mbere.