Pariki y’inyamaswa ya “Aalborg Zoo” yo mu gihugu cya Denmark yasabye abaturage gutanga inyamaswa nzima ariko zitakibafitiye akamaro mu rwego rwo guha indyo y’uzuye inyamaswa z’inkazi zituye muri iyi pariki.
Ubuyobozi bw’iyi pariki buvugako inyamaswa zishobora kuzanwa harimo inkoko, inkwavu n’imbeba z’ubwoko bwa “guinea pigs” aho zibagwa zikanatunganwa n’abakozi ba pariki harwanwa imirire mibi mu nyamaswa muri iyi pariki.
Mu butumwa bashyize kuri Instagram, ubuyobozi bw’iyi pariki ya Aalborg Zoo bwagize Buti: “Inyamaswa nibyo zigomba kwiga imibereho isanzwe yazo yo kubona ibyo kurya(Food chain) ariko nanone inyamaswa nto ni ingenzi mu mafunguru y’inyamaswa z’inkazi.”
Biteganyijwe ko muri iyi gahunda kugira ngo izitabirwe na benshi hazabaho gukurirwaho imisoro kubazajya biyemeza gutanga amatungo yabo kuri iyi pariki.
Zimwe mu nyamaswa z’inkazi ziba muri iyi pariki iherereye i Aalborg ukaba umugi wa Kane utuwe na benshi muri Denmark harimo Intare, ingwe, inzovu ndetse n’izindi.
Pariki ya Aalborg Zoo yafunguwe mu mwaka 1935 ikaba imwe muri pariki nke zifite inyamaswa z’inkazi ikaba isurwa n’abarenga 375,000 buri mwaka.