Mu itangazo ryasohowe na White House kuri uyu wa Gatatu, Perezida Donald Trump yatangaje ko u Buhinde buzashyirwaho imisoro y’inyongera ya 25% ku bicuruzwa byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bivuze ko imisoro rusange igeze kuri 50%.
Ibi bishingiye ku kuba Leta y’u Buhinde ikomeje kugura peteroli ituruka mu Burusiya, ibintu Perezida Trump yise uburyo bwo gutera inkunga intambara Perezida Putin arwana muri Ukraine.
Mu itangazo rye, Trump yagize Ati: “Nsanga u Buhinde bukomeje kugura peteroli, ku buryo buzajya busora ku kigereranyo gishya cy’inyongera ya 25% ku bicuruzwa byabwo.” Iyi misoro izatangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi 21 iri imbere uhereye uyu munsi.
Ni ubwa mbere Amerika ishyira imisoro iri hejuru kuri kimwe mu bihugu bikomeye bifatanya nacyo mu bucuruzi. Trump yanatangaje ko azakurikirana n’ibindi bihugu bigura peteroli mu Burusiya, kugira ngo hafatwe ibihano bisa n’ibi.
U Buhinde bwihutiye gusubiza, buvuga ko ibyo Amerika ikora ari akarengane, bidafite ishingiro kandi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuhinde yatangaje ko kugura peteroli byashingiye ku nyungu z’abaturage babwo barenga miliyari 1.4 kandi hashingiwe ku isoko.

Iyi ntambwe nshya ya Trump ikomeje gushimangira imvugo ye yo “guhana” ibihugu bidashyigikiye ingamba za Amerika mu kibazo cya Ukraine, bikaba bishobora no kugira ingaruka ku mibanire y’u Buhinde na Amerika mu gihe cy’ahazaza.
UMUTSINZI REPORTS.