Mu mwaka ushize, mu Buyapani habayeho abantu barenga miliyoni bapfuye baruta umubare w’abavuka. Ibi bikaba byarerekanye igabanuka rikomeye ry’abaturage ribaye kuva guverinoma yatangira gukora ubushakashatsi mu mwa 1968.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba, yavuze ko hari ikibazo cy’imibare y’abaturage bakuze mu Buyapani yemeza ko hagiye gufatwa ingamba ndetse asezeranya politiki zishimangira umuryango nko kugira ubuntu amashuri y’inshuke no kugabanya amasaha y’akazi.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani kandi agaragaza ko ingamba zafashwe mu kongera umubare w’abana bavuka bitari gutanga umusaruro neza.
Amakuru mashya yasohowe ku wa Gatatu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Itumanaho yerekanye ko umubare w’Abayapani kavukire wagabanutseho 908,574 mu 2024.
Ubuyapani bwanditse abana 686,061 bavutse ari wo mubare muto kuva hatangira kubikwa inyandiko zishingiye ku ihindagurika ry’abaturage muri iki gihugu mu mwaka 1899 mu gihe hafi miliyoni 1.6 z’abantu bapfuye, bisobanuye ko ku mwana umwe avuka, abantu barenga babiri bapfuye.
Ibi bishyiraho umwaka wa 16 wikurikiranya w’igabanuka ry’abaturage, bikaba bigira ingaruka ku bwiteganyirize bw’igihugu no ku buvuzi.
Umubare w’abanyamahanga batuye mu Buyapani wageze ku rwego rwo hejuru rwa miliyoni 3.6 ku wa 1 Mutarama 2025, bangana hafi na 3% by’abaturage bose b’igihugu.
Abaturage bose hamwe bagabanutseho 0.44% ugereranyije na 2023, bagera kuri miliyoni 124.3 mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Abageze ku myaka 65 kuzamura ubu bagize hafi 30% by’abaturage umubare wa kabiri ku isi ukurikira Monako, nk’uko Banki y’Isi ibivuga. Abafite imyaka hagati ya 15 na 64, bafatwa nk’abo mu kigero cy’abakozi, baragabanutse bagera hafi kuri 60%.
Umubare w’utugari n’imidugudu itagituyeho abantu irimo kwiyongera, aho inzu zirenga miliyoni 4 zasizwe nta bantu bazituyemo mu myaka ibiri ishize, nk’uko amakuru ya guverinoma yo mu mwaka ushize abyerekana.
Guverinoma imaze imyaka myinshi igerageza kongera urubyaro binyuze mu ngamba zirimo inkunga zo kubona inzu n’ikiruhuko gihabwa ababyeyi, ariko inzitizi zishingiye ku muco no ku bukungu ziracyari imbogamizi.