Umuhanzikazi w’icyamamare wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati, Sheebah Karungi, yateye utwatsi ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaribagishije ikibuno kugirango agire imiterere .
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo tariki ya 8 Kamena 2025. Nyuma y’ikiruhuko cy’igihe gito yari yarafashe nyuma yo kwibaruka umwana we.
Sheebah yagarukanye imbaraga n’indirimbo nshya yise “Somebody”, ariko uyu munsi nibwo yagaragaye bwa mbere mu ruhame, byanatumye bamwe mu bafana be batungurwa n’impinduka zigaragara ku mubiri we.
Ibi byatumye bamwe batangira guhwihwisa ko yaba yarakoze uburyo bwo kongera ingano y’abimwe mu bice bye buzwi nka BBL binyuze mu kubaga bimwe mu bice by’umubiri biriho ibinure byinshi bakabishyira ku bindi bice.
Gusa Sheebah yahise abisobanura mu buryo bweruye, avuga ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro.
Aho yagize Ati: “Impinduka zigaragara ku mubiri wanjye ni ibisanzwe bijyana no kuba narabaye . Ntacyo nigeze nkoraho mu buryo bw’ubuvuzi cyangwa bwo kwibagisha.”
Sheebah yashimangiye ko agaciro k’umugore katagomba gupimirwa ku ishusho y’umubiri we, ahubwo ko buri mugore agomba kwishimira impinduka zituruka ku kuba yarabaye umubyeyi.
Uyu muhanzikazi wakoze indirimbo zakunzwe nka ‘boy fire ‘ yasabye abamukurikirana umuziki we gushishikazwa no gushyigikira ibihangano bye aho gutinda ku isura ye. Indirimbo Somebody yakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga ndetse ikaba iri gukomeza gucurangwa ku maradiyo menshi yo mu karere.
