Perezida Donald Trump yatangaje ko azahura na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ku wa Gatanu utaha muri Alaska, nyuma yo gutangaza mbere yaho ibikubiye mu masezerano y’amahoro ashobora kurangiza intambara yo muri Ukraine, harimo no “guhana bimwe mu bice by’ubutaka.”
“Umuhuro utegerejwe cyane hagati yanjye, nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, uzaba ku wa Gatanu utaha, tariki 15 Kanama 2025, muri Leta ya Alaska. Ibindi bisobanuro bizatangazwa nyuma,” Trump yabitangaje ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa Gatanu nimugoroba.
Iri tangazo ryaje ku munsi Trump yari yagennye nk’iherezo rya Putin ryo kwemera amahoro cyangwa guhangana n’ibihano bikomeye by’ubukungu. Ni intambwe ikomeye mu mubano hagati ya Perezida wa Amerika n’uw’u Burusiya, utari wagera muri Amerika kuva mu 2015 kandi utari wahura na Trump kuva mu 2018.
Abategetsi ba Amerika barimo na Trump bamaze gusobanurira abayobozi b’u Burayi n’aba Ukraine ku gitekerezo cya Putin cyo guhagarika intambara, cyasaba Ukraine guha Uburusiya agace ka Donbas n’akarere ka Crimea (Uburusiya bwigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu 2014).
Uyu mugambi washyizwe imbere na Putin mu biganiro i Moscou ku wa Gatatu, ugena ko imirongo y’imirwano ishyirwaho itegeko ryo kudahinduka, ariko ibindi bisobanuro ntibiramenyekana neza.
Bamwe mu bayobozi b’i Burayi bagaragaje impungenge ko bishobora kuba uburyo Putin ashaka kwirinda ibihano Trump yari yateguye.
Trump yavuze ko yasabye Zelensky gukora ibishoboka byose ngo inzira yo kugarura amahoro yorohe, Ati: “Ugiye gukora ibyo ugomba gukora, kuko turimo kugenda twegera kumvikana.”