Minisitiri w’Intebe wa Ositaraliya, Anthony Albanese, yatangaje ko Ositaraliya izemera Leta ya Palesitina nka Leta yigenga mu Nteko Rusange ya Loni muri Nzeri, ikurikije urugero rw’Ubwongereza, Ubufaransa na Kanada.
Albanese yavuze ko Ositaraliya yakiriye amasezerano yavuye ku Buyobozi bwa Palesitina harimo kudashyiraho ingabo, gukora amatora rusange no gukomeza kwemera uburenganzira bwa Israel bwo kubaho.
Minisitiri w’Intebe wa Ositaraliya yagize Ati: “Igisubizo cya Leta ebyiri ni cyo cyizere kinini cy’abantu kugira ngo hacike ibikorwa by’urugomo mu Burasirazuba bwo Hagati, no kurangiza intambara, imibabaro n’inzara muri Gaza.”
Israel, iri ku gitutu gikomeye cyo guhagarika intambara muri Gaza, yavuze kenshi ko kwemera Leta ya Palesitina ari “ukugororera iterabwoba.”
Kuva ku wa Gatandatu, abantu batanu barapfuye bazize inzara n’imirire mibi muri Gaza, bituma umubare w’abamaze gupfa ugera kuri 217, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas.
Iyo Minisiteri ivuga ko kandi abamaze kwicwa n’ibitero bya gisirikare bya Israel kuva mu 2023 barenze ibihumbi 61.
Israel yatangije ibyo bitero nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira uwo mwaka, cyahitanye abantu hafi 1,200 kandi kigafata abandi 251 ho ingwate.
Ubuyobozi bwa Palesitina, bugenzura bimwe mu bice bya Cisjordaniya bifitwe na Israel, buvuga ko kwemera Leta ya Palesitina ari ikimenyetso cyo gushyigikira kwihitiramo kw’abaturage b’igihugu.
Ibi bibaye nyuma kandi y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi b’Ubwongereza, Ubufaransa, Nuvelizelande n’Ubuyapani mu byumweru bibiri bishize, nk’uko yabivuze.