Abatwara imodoka bafite imyaka irenga 70 mu Bwongereza bashobora gukumirwa gutwara imodoka nibatsindwa ikizamini cy’amaso giteganyijwe kuba ngombwa, mu mpinduka zikomeye ku mategeko y’umuhanda.
Iyi gahunda inateganya kugabanya urugero rw’ingano y’inzoga mu maraso mu Bwongereza no muri Wales kugira ngo bingane n’itegeko rya Scotland, ndetse no guhana abatwara ibinyabiziga batambaye imikandara.
Ibi byatangajwe nyuma y’iperereza ryagaragaje ko abashoferi bamwe bafite ikibazo cy’amaso ari bo bateje impanuka zaguyemo ubuzima bw’abantu bane, umucamanza avuga ko uburyo bwo gutanga uruhushya rwo gutwara imodoka mu Bwongereza buri mu “bworoshye kurusha ahandi mu Burayi.”
Minisitiri w’ubwikorezi ateganya gushyiraho itegeko rishya risaba abarengeje imyaka 70 gukora ikizamini cy’amaso buri myaka itatu igihe bongerera igihe uruhushya rwabo.
Bamwe mu bafite iyi myaka bavuga ko kubona igihe cyo kwisuzumisha amaso bigoye ndetse n’ibijyanye n’ubushobozi gusa ikizamini biteganyijwe ko kizashyirwa ku giciro gito.
Guverinoma iranatekereza gushyiraho ibindi bizamini by’ubuzima ku ndwara nka Alzheimer yibasira imitekerereze, ndetse no kugabanya urugero rwa alukolo mu maraso ibujijwe ikava kuri microgram 35 kugera kuri 22 nk’uko bimeze muri Scotland.
Abayobozi b’inzego z’umutekano zo mu muhanda bavuga ko ubu ari bwo buryo bukomeye bwo kuvugurura amategeko y’umuhanda mu myaka amagana, kandi ko impinduka zizaganirwaho mbere yo gushyirwa mu bikorwa.