Umuhanzikazi Taylor Swift, yatangaje ku mugaragaro ko agiye gusohora album ye ya 12 yise “The Life of a Showgirl.”
Ibi yabitangarije mu kiganiro cya “New Heights”, yakoranye n’umukunzi we Travis Kelce, usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [NFL], ndetse n’umuvandimwe we Jason Kelce.
Swift, watsindiye ibihembo bya Grammy inshuro 14, harimo bine byikurikiranye bya alubumu y’umwaka, yavuze ko iyi album nshya igiye gutangiza indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki.
Iyi album ije nyuma y’uko Taylor yigaruriye uburenganzira ku ndirimbo ze yakoze mbere, nyuma y’imyaka arwana n’intambara y’amategeko n’inzu yahoze imufasha mu bucuruzi bw’umuziki.
Album yaherukaga gusohora yayise “The Tortured Poets Department,” yagurishirijwe kopi zisaga miliyoni ebyiri mu cyumweru cya mbere ndetse inaca agahigo ko kuba album yumviswe cyane kuri Spotify mu cyumweru kimwe.
Uyu muhanzikazi, w’imyaka 35, kandi amaze imyaka ibiri akora ibitaramo bya “The Eras Tour” byaciye agahigo ko kwinjiza asaga miliyari y’amadolari.
Itsinda ry’abakunzi ba Taylor, bazwi nka Swifties, bahise bagaragaza ibyishimo bikomeye nyuma yo gushyira kuri Instagram ye ifoto imugaragaza yicaye iruhande rwa Travis Kelce, amwereka album ye nshya ifite igifuniko [Album Cover] cy’amabara y’icyatsi n’umutuku ariko itaragaragaza isura yayo neza.
Taylor Swift agiye mu rutonde rw’abahanzi bakomeye ku isi bamaze gusohora album nshya muri uyu mwaka, nyuma ya Sabrina Carpenter n’umwongereza Ed Sheeran.