Mu minsi ishize, nibwo umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ko atazi neza umubare nyawo w’abana be, ndetse anashidikanya niba bose ari abe koko.
Aya magambo ye yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bamwe batangiye kumushinja kuba umubyeyi gito, abanda batangaza ko ashobora kuba ari mu kuri .
Mu gusubiza ayo magambo, Zari Hassan umugore w’umuherwe wo muri Uganda akaba yaranabyaranye na Diamond abana babiri, Princess Tiffah na Prince Nillan, yatangaje ko atigeze na rimwe agira impungenge ku kuba Diamond yakwemera ko urubyaro bafitanye baba ari urwe koko.
Aho yagize Ati : “Yavugaga abandi bana atari abanjye. Baravuga abana banjye kuko aribo bavugwa cyane n’itangazamakuru, ariko ni abe koko. Iyo baba atari abe, mba narabajyanye kwa se wabo nyakuri.”
Zari The Boss Lady yanongeyeho ko iyo aba afite impungenge, atari kwemera ko abana bajya kumusura bonyine, atabajyanye, kubera ubwoba ko hashobora gukorwa ibizamini bya DNA [… gupima uturangasano tugaragara mu maraso ya buri muntu hagamijwe kumenya isano hagati y’abantu runaka.. ] mu ibanga.

Zari kandi yahakanye amakuru avuga ko yaba yarigeze gusubirana n’umugabo we wa mbere, nyakwigendera Ivan Ssemwanga.
Aho yongeho Ati : “Iyo mvuye mu rukundo, mvamo burundu. Nta gusubira inyuma. Ivan si se wa Tiffah cyangwa Nillan,” .
N’ubwo Diamond atangaza ko hari abana bamwe ashidikanyaho, yanavuze ko adashaka kujya mu mpaka n’ababyeyi babo, kandi akomeje kwita ku bana bose nk’uko bisanzwe. “
Diamond azwiho kugira abana n’abagore batandukanye barimo Zari Hassan wo muri Uganda, Hamisa Mobetto wo muri Tanzaniya, na Tanasha Donna wo muri Kenya.