Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, David Adedeji Adeleke, uzwi nka Davido, yongeye kuvuga ku gahinda gakomeye yatewe no gupfusha imfura ye, Ifeanyi Adeleke, wapfuye mu buryo butunguranye mu mwaka 2022.
Mu kiganiro cyuje amarangamutima yagiranye n’ikinyamakuru NBC, Davido yavuze ko iyo nkuru yabaye ihindura ubuzima bwe burundu.
Aho yagize Ati: “Byahinduye ubuzima bwanjye. Ariko abantu benshi bambwiye ko uburyo nabaye inyangamugayo muri ibyo bihe bikomeye, byabahaye icyizere cy’uko nzabisohokamo amahoro.”
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yakomeje avuga ko we n’umugore we Chioma bashimishijwe n’uko babashije kongera kugarura icyizere cy’ubuzima nyuma y’icyo kibazo gikomeye.
Aho yongeyeho Ati : “Twari turi kuganira na Chioma maze arambwira ati: ‘Ndagukunga cyane kandi nkukundira ukuntu watumye nongera kugira icyizere nyuma yurupfu rw’umwana wacu.’”
Ifeanyi Adeleke, yavutse ku ya 20 Ukwakira 2019 avukire i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubuzima bwe bwarangiriye mu buryo bubabaje ku ya 31 Ukwakira 2022 ubwo yarohamaga muri pisine yo mu rugo rwabo ruherereye i Banana Island, Lagos muri Nigeria.
Polisi yo muri Leta ya Lagos yemeje urupfu rwe nyuma y’iperereza ryatumye abakozi umunani bo mu rugo batabwa muri yombi .
Umwaka nyuma y’ibyago, mu Kwakira 2023, Davido na Chioma bibarutse impanga umuhungu n’umukobwa bavukiye muri Amerika, gusa Chioma yabyaye abazwe.
Mu birori by’ubukwe bwabo byabereye i Miami muri Kanama 2025, Davido yakoze igikorwa cyuje urukundo n’agahinda ubwo yambaraga furari iriho ishusho y’umuhungu we Ifeanyi. Na ho Chioma we, yahisemo gushyira ifoto ye mu ndabo z’ishyingirwa yari yitwaje.