Mushiki wa Kim Jong Un kuri uyu wa Kane yanyomoje ibyo Koreya y’Epfo ivuga ko Koreya ya Ruguru iri gukuraho indangururamajwi ku mupaka uhuza Koreya ebyiri, anyomoza ubutegetsi bwa Seoul ku kuba bwacyekaga ko hashobora kongera kubaho ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibi bihugu byahoze biri mu ntambara.
Ingabo za Koreya y’Epfo zavuze ko mu mpera z’icyumweru zashoboye kubona Koreya ya Ruguru ikuraho indangururamajwi zifashijwe muri poropaganda, iminsi mike nyuma y’uko Koreya y’Epfo nayo ikuyeho izayo yakoreshaga mu gutambutsa ubutumwa bwo kwamagana Koreya ya Ruguru, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi.
Kim Yo Jong yibukije amagambo ya Koreya ya Ruguru avuga ko nta nyungu bafite vuba aha yo gusubukura ibiganiro byari bimaze igihe bihagaze na Washington ndetse na Seoul, agaragaza imyitozo ya gisirikare izakorerwa hamwe n’aba bafatanyije nk’ikimenyetso cy’uko bagifata Pyongyang nk’umwanzi.
Yanasubije ibivugwa n’itangazamakuru rya Koreya y’Epfo ko Koreya ya Ruguru ishobora gukoresha inama y’iki cyumweru iteganyijwe guhuza Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Perezida wa Amerika Donald Trump, ngo yohereze ubutumwa muri Washington ibinyujije i Moscou.
Kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu 2022, Koreya ya Ruguru yahinduye Uburusiya igihugu cya mbere mu mubano wayo n’amahanga, yohereza ingabo nyinshi ndetse n’intwaro zirimo za misile n’imbunda za rutura mu gufasha Uburusiya mu ntambara yayo.
Itangazamakuru rya Koreya ya Ruguru n’iry’u Burusiya kuri uyu wa Gatatu ryatangaje ko Kim Jong Un na Putin bagiranye ikiganiro kuri telefone ku byerekeye gukomeza umubano wabo no gufatanya mu ntambara kuri Ukraine.
Izi ndangururamajwi ibihugu byombi bishyira ku mupaka ziba zisebya zinamagana buri ruhande ndetse abaturage baturiye imipaka ku mpande zombi bagiye binubira urwo rusaku.