Paul Doyle, w’imyaka 53, ushinjwa ibyaha bijyanye n’isanganya yagaragayemo agonga abantu mu kivunge mu birori byo kwishimira igikombe cya Premier League Liverpool yari yegukanye yongeye gushinjwa ibyaha by’inyongera.
Uyu mugabo yitabye urukiko rwa Liverpool Crown Court akoresheje amashusho ari muri gereza, araturika ararira ubwo bamubwiraga kwemeza imyirondoro ye.
Yari ategerejwe kandi gutanga ibisubizo ku byaha birindwi yari asanzwe akurikiranyweho bijyanye n’icyo gikorwa cyabaye mu kwezi kwa Gicurasi kwa 2025, ariko urukiko rwumvise ko ubushinjacyaha bwashyizeho ibindi byaha 24 bishya, birimo kugerageza gukomeretsa babiri mu bana b’impinja.
Bwana Doyle, ukomoka i West Derby i Liverpool, ntabwo yasabwe gutanga ibisubizo ku byaha byose nyuma y’uko umwunganizi we mu mategeko, Simon Csoka KC, asabye andi mezi yo gusuzuma ibyo byaha bishya.
Abantu barenga 130 barakomeretse ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Ford Galaxy yinjiraga mu mbaga y’abafana ba Liverpool bishimiraga igikombe ku muhanda wa Water Street, mu mujyi rwagati wa Liverpool, ku mugoroba wo ku wa 26 Gicurasi.
Umucamanza Andrew Menary KC yemeye guha uregwa umwanya n’igihe cyo kongera kwitegura mbere yo kwiregura ku byo ashinjwa kugira ngo we n’umwunganizi we bazabe bumva neza ibyo bireguraho .
Mu ntangiriro, yashinjwaga icyaha kimwe cyo gutwara imodoka mu buryo bushobora guteza ibyago kuva iwe kugera ku muhanda wa Water Street, ibyaha bine byo gukomeretsa bikomeye ku bushake, kimwe cyo kugerageza gukomeretsa bikomeye ku bushake, ndetse n’ikindi cyo gukomeretsa ku bushake agamije gukomeretsa bikomeye.