Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasabye abarangije amasomo ya DASSO kurangwa n’ubunyamwuga no kwiyumvamo inshingano bahawe zo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Ibi yabivugiye ku Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo hasozwaga ku nshuro ya munani imyitozo y’amezi 3 n’icyumweru 1 yahabwaga abasore n’inkumi 391 binjiye muri DASSO.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Habimana yashimangiye ko DASSO ifite uruhare rukomeye mu gukomeza guharanira ituze n’umutekano mu gihugu hose. Yabibukije ko abaturage bayitezeho byinshi, bityo ko bagomba gukorera abaturage batizigama.
Yagize Ati : “Ndashaka kubibutsa ko Abanyarwanda babategerejeho byinshi. Mujye mukora nk’abantu bazi ko bakorera abaturage, kandi mujye mukorana neza n’izindi nzego z’umutekano, cyane cyane Polisi y’Igihugu.”
Minisitiri Dominique yanavuze ko Leta izakomeza kubaha amahirwe yo kongera ubumenyi no guhabwa andi mahugurwa, hagamijwe gutuma barushaho kunoza inshingano zabo.
Mu byo basabwe gukemura harimo ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo ibiyobyabwenge, urugomo, ubujura, icuruzwa ry’inzoga zitemewe, guta ishuri ku bana, serivisi mbi zitinda gutangwa ndetse n’ihohoterwa ryo mu ngo.
Aho yongeyeho Ati : “Turishimira ko ubu umutekano wageze mu tugari twose tw’igihugu, kandi DASSO izakomeza kugira uruhare rukomeye mu gutuma amahoro n’ituze biba impamo ku baturage bose.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu n’Ubw’Inzego z’Ibanze buvuga ko impinduka zatangijwe muri DASSO zigamije gushyira imbaraga mu mikorere myiza y’iki kigo, kugira ngo gikomeze gutanga umusaruro ushimishije, gifatanyije n’abaturage mu gucunga umutekano wabo.