Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Ntare School, riherereye mu mujyi wa Mbarara muri Uganda, bwafashe icyemezo gikakaye cyo kwirukana burundu abanyeshuri 540 bo mu mwaka wa gatatu, nyuma yo gukora imyigaragambyo ikomeye binyuze mu kwiyicisha inzara no kwangiza ibikoresho by’ishuri.
Ibi byabaye nyuma y’uko umwe mu banyeshuri bo muri iri shuri yirukanwe azira gukopera mu kizamini.
Gusa bagenzi be bavuga ko impamvu nyayo y’iryo yirukanwa atari ugukopera, ahubwo ari uko uwo munyeshuri yari umwe mu bari bashyize imbere kurwanya ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina byavugwaga muri iri shuri.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Ntare School, Bwana Saul Rwampororo, yagize Ati: “Ku wa Kabiri twirukanye umunyeshuri wakopeye mu kizamini. Nyuma yaho, bagenzi be batangiye kuvuga ko uwo twirukanye yazize akarengane, bituma tubahamagara tubasobanurira impamvu nyakuri.”
Ariko abanyeshuri bo basanga mugenzi wabo yarahimbiwe ibyaha nyuma yo gutinyuka gukurikirana bamwe mu banyeshuri bakekwaho ibikorwa byo kuryamana n’abo bahuje ibitsina.
Umwe mu banyeshuri yagize Ati: “Ku Cyumweru nijoro, mugenzi wacu yakoze iperereza ryagaragaje ibikorwa bidahwitse. Abo yagaragaje ni bo bahise batangira kumwihimuraho kugeza ubwo yirukanwe.”
Ibi byakuruye uburakari bukomeye muri bagenzi be, bafata icyemezo cyo kwiyicisha inzara ndetse batangira imyigaragambyo ku wa 10 Kanama 2025 mu rukerera.
Ibyo byakurikiwe n’ibikorwa bikomeye byo gushaka gukubita no kwica bagenzi babo bane bashinjwa ibyo bikorwa byafashwe nk’ibyangiza imyitwarire.
Ubuyobozi bw’ishuri bwatabaye abo banyeshuri, bamwe babahisha mu nyubako z’abayobozi, abandi bava mu kigo. Ibyo byarakaje abigaragambya, badukira inyubako z’ishuri, bamenagura ibirahuri bakoresheje amabuye n’inkoni.