Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin basoje urugendo rwabo muri Alaska batageze ku masezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine.
Ni inama yaba kuri uyu wa Gatanu wa tariki 15 Kanama 2025, inama yamaze hafi amasaha atatu, abayobozi bombi nyuma y’inama batangarije itangazamakuru itangazo rihuriweho y’ibyavuye mu nama bahita bagenda nta mwanya w’ibibazo utanzwe nk’uko bigenda kenshi nyuma y’inama nk’izi.
Nyuma y’inama Donald Trump Yagize Ati: “Ibyo ntibyitwa amasezerano kugeza igihe amasezerano abaye.” Yagaragazaga ko hari ibya ganiriweho ariko ko atari amasezerano.
Perezida Trump yavuze ko we na Vladimir Putin bateye “intambwe ijya imbere”, ariko bike muri byinshi byifuzwa, yongeraho Ati:”Ibi birenzi uburyo abatuye Isi babitekereza.”
“Ntitwageze ku masezerano,” Donal Trump niko yongeyeho arimo asohoka ahabereye inama aho nawe nta biganiro yigeze agirana n’ibihumbi by’abanyamakuru bashakaga ko agira icyo avuga.
Nta bimenyetso bihari ko hari indi nama izakurikiraho irimo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, uretse akajambo ka Putin kavugaga ngo “ubutaha i Moscou”.
Benshi mu bitabiriye ibi biganiro bemeza ko hakiri itandukana rinini mu bitegerezo hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya ku ngingo yo guhagarika intambara muri Ukraine.
Nubwo Alaska ari ubutaka bwa Amerika, Putin asa nk’uwari mu rugo cyane ko Alaska yahoze ari ubutaka bw’u Burusiya baza kubugurisha kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kinyejana cya 19.