Inzego z’umutekano n’abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari mu gahinda gakomeye nyuma y’impanuka y’indege ya gisivili yo mu bwoko bwa Antonov An-2, yahitanye abantu batandatu, barimo umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel n’umugore we.
Iyi ndege yari itwaye abantu barindwi, yavaga mu gace ka Lubutu, mu Ntara ya Maniema, yerekeza mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, gusa ntibyayikundiye kugera aho yaganaga kuko ubwo haburaga ibilometero 34 gusa ngo igere ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kisangani, yagonze igiti, igwa mu ishyamba, ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Colonel wari uyoboye batayo mu karere ka Punia n’umugore we bari bameze neza mbere y’urugendo. Bombi babanje kuganira n’abasirikare bari ku kibuga cy’indege cya Lubutu, barabasuhuza, berekana akanyamuneza, ariko ntibari bazi ko ari cyo gihe cyabo cya nyuma.
Abapfuye ni batandatu harimo abanyamahanga babiri, umupilote w’Umunya-Ukraine witwa Stepankov Yuriy, wavutse muri Mata 1961, n’umwunganizi we. Harokotse umwe gusa wari umurinzi wa Colonel wari kumwe na bo mu rugendo.
Raporo y’ishami rya Polisi rishinzwe iperereza ivuga ko abantu batanu bahiye ku buryo batamenyekanye, umurambo umwe rukumbi w’umu-enjeniyeri wari ushinzwe gutanga ubufasha bwa tekiniki ku mupilote ni wo wabashije gutoragurwa utahiye.
Abasirikare bavuze ko iyo ndege yari imaze igihe kinini idakoreshwa ku kibuga cya Lubutu.