Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasohoye itangazo yamagana ivangura ruhu ryakorewe umukinnyi wa AFC Bournemouth akaba n’umukinnyi mpuzamahanga wa Ghana, Antoine Semenyo.
Uyu mukinnyi bivugwa ko iri vangura yarikorewe n’umufana wa Liverpool ku wa Gatanu, ubwo Bournemouth yatsindwaga na Liverpool FC mu mukino wafunguraga Shampiyona y’u Bwongereza 2025/26.
Kuva icyo gihe, abantu benshi bo mu ruhando rwa ruhago n’abakunzi bayo bagiye bavuga ko bamagana iki gikorwa, kandi bakomeza gusakaza ubutumwa bwo kurwanya ivangura.
Ubutumwa bw’umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi, Gianni Infantino.
“Ni ibintu byo kutihanganirwa kubona Antoine Semenyo wa AFC Bournemouth abwirwa amagambo y’ivangura bikanatuma umukino wa Premier League bakinaga na Liverpool FC kuri Anfield uhagarara ni ibintu bidakwiye na gato.”
“Ruhago ntigomba kubamo ivangura cyangwa indi myitwarire yose y’irondabwoko , ubutwari bwa Antoine ndetse n’imikinire ye mu kibuga nubwo yari ahanganye n’akarengane nk’ako, ni urugero rukomeye rw’imbaraga n’agaciro ku bakinnyi bo ku isi yose.”
“Ubuyobozi bwa The Players’ Voice Panel, bwashyizweho nk’igice cyo kurwanya ivangura bwemejwe n’Inteko Rusange ya FIFA mu mwaka 2024, buzavugana na Antoine kandi bukurikirane neza ibi bibazo. Dufite intego yo kwigisha ko abakinnyi bubahwa kandi barindwa, ndetse ko abategura amarushanwa hamwe n’inzego zishinzwe umutekano bafata ingamba zikwiye.”
Iri tangazo ryibutsa ubushake bwa FIFA bwo gukomeza kurwanya ivangura, ndetse rishyigikira abakinnyi bakomeje guhura n’ihohoterwa imbere mu kibuga ndetse no hanze yacyo.