Mu bikorwa by’ubugome byabaye hagati ya tariki ya 16 n’iya 18 Kanama 2025, umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage bagera kuri 59 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika y Demokarasi ya Congo.
Aba baturage biciwe mu bice bya Bapere muri teritwari ya Lubero no muri Oicha ya Beni. Mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama, abarwanyi ba ADF bateye umudugudu wa Mbimbi muri Oicha, bica abaturage icyenda, banatwika inzu zigera ku icumi.
Ubu bwicanyi bwakurikiwe n’ibindi bitero bibiri byagabwe hafi y’umuhanda wa Eringeti-Kainama na Mayimoya, aho abaturage batatu bishwe, imodoka imwe ikangizwa.
Muri teritwari ya Beni, mu duce twa Ekenge, Melia na Bapaitumba, ADF yongeye kuhagaba ibitero bikomeye, ihitana abaturage 47. Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko abenshi mu bishwe ari abagore n’abana bari mu ngo zabo.
Macaire Sivikunuka, Umuyobozi wa Segiteri ya Bapere, yemeje ko ibikorwa byo gushyingura byatangiye, aho abatabazi barimo Croix Rouge n’ingabo za leta bafasha imiryango yabuze abayo.
Uyu yanavuze ko ibi bitero ADF ibikora mu rwego rwo kwihorera ku mirwano imaze iminsi iyibereye umutwaro, yitwa ‘Operation Shujaa’, ihuriweho n’ingabo za Uganda na RDC kuva mu mwaka 2021.
Lt Marc Elongo, Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya RDC byo kurwanya ADF, yahamije ko ingabo z’igihugu zizakomeza guhashya uyu mutwe, asaba abaturage kwitandukanya n’iterabwoba no gukomeza gutanga amakuru y’ingirakamaro.
Ibi bitero bikomeje kongera icyuho cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ahantu haranzwe n’intambara n’imitwe yitwaje intwaro kuva mu myaka myinshi ishize.