Ikigo k’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura [WASAC] cyatangaje ko guhera mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama 2025, ibikorwa by’uruganda rutunganya amazi rwa Gihira mu karere ka Rubavu byahagaze nyuma y’imvura nyinshi yaguye, ndetse ko bishobora guteza icyibazo k’ibura ry’amazi muri aka gace .
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na WASAC , iki kigo cyemeje ko inganda zacyo zitunganya amazi zahuye n’ingaruka zikomeye ku buryo rutari gukora, bityo ko byatumye amazi adashobora kugera ku baturage nk’uko byari bisanzwe .
Wasac yakomeje yemeza ko ibi byagize ingaruka zo kutagerwaho n’amazi ku baturage batuye mu mirenge ine yo mu Karere ka Rubavu ariyo Rubavu, Rugerero , Gisenyi na Nyamyumba.
Iri tangazo rigira Riti: “Iki kibazo cyaturutse ku mvura nyinshi yagize ingaruka ku mikorere y’uruganda rwa Gihira. Twamaze gutangira ibikorwa byo kubikemura kugira ngo amazi asubire mu miyoboro vuba bishoboka . Turi kubikurikirana kugirango vuba bishoboka uruganda rwongere rukore, tubasubize amazi. Tubiseguyeho!”
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru cya leta bagaragaje impungenge n’akababaro batewe n’iki kibazo. Aho umwe yagize ati: “Ntibyoroshye kubaho udafite amazi, WASAC idufashe kuko dushobora no guhura n’indwara ziterwa n’isuku nke.”
WASAC yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo uruganda rwa Gihira rusubire ku murongo, ariko ntabwo yatangaje igihe nyacyo amazi azasubira mu matiyo .
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasabye abaturage gukomeza kugira ituze no gukoresha amazi make bafite mu buryo buboneye, mu gihe hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo serivisi zisubire mu buryo.


