Umushoramari ukomeye muri Uganda akaba n’umwe mu bashinze umuryango w’Abavandimwe muri iki gihugu, Frank Gashumba yatangaje ko abona umuhanzikazi Cindy Sanyu atagomba kujya agereranywa n’abo yise ababonetse bose barimo na Sheebah.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Frank Gashumba, uzwi cyane mu bitekerezo byubaka sosiyete no mu bukangurambaga, yashimagije byimazeyo umuhanzikazi Cindy Sanyu, amugereranya n’umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe Uganda yigeze kugira.
Gashumba yavuze ko impano ya Cindy itangaje kuko uburyo aririmbamo busa n’aho ari ikiganiro, bigatuma umuziki we wumvikanamo uburyohe bwuje ubutumwa.
Aho yagize Ati: “Uko Cindy aririmba ni nk’aho ari kuganira. Biroroshye ku buryo wumva ko bitamugoye na gato. Nta kunwigira, nta gukabya. Hari abahanzi uba urimo kumva ariko ugahita wumva basa nkaho bari kwihatira ibintu, ariko Cindy we si uko. Ni impano yivanzemo n’ubuhanga.”
Ku bijyanye n’impaka zimaze igihe zivugwa ku urenze undi hagati ya Cindy na Sheebah Karungi, Gashumba yagaragaje ko Cindy ari ku rundi rwego bitewe n’ubuhanga bwe karemano. “Cindy si umuntu wo kugereranywa. Impano ye irivugira.”
Yanahamagariye Abanya-Uganda bose kuza kumushyigikira mu gitaramo cye giteganyijwe ku itariki ya 29 Kanama, Kibera kuri Millenium Grounds, i Lugogo.
Aho yagize Ati: “Cindy Baby ni uwa mbere. Muzi imyaka myinshi ishize, kandi sinshidikanya ko ari umwe mu bahanzi bafite impano ntagereranywa. Sinzabura kujyayo.”

Uyu mugabo wakunzwe cyane kubera uburyo avugira mu migani kandi yumvikana, yongeye gushimangira ko Cindy ari intwari y’umuziki wabo, Ati: “Hari abahanzi wumva ukumva birimo kubagora, ariko Cindy iyo aririmbye ni nk’aho muganira. Ni impano itangaje.”