Mu gihugu cya Indonesiya umugore w’imyaka 42 yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa cocaine na ecstasy yari yahishe mu myenda y’imbere ndetse no mu bikoresho bikoreshwa mu gutanga ibyishimo bishingiye ku gitsina.
Uyu mugore wahawe izina rya N.S igihe yerekwaga itangazamakuru, ibiyobyabwenge yafatanwe byari bifite agaciro k’ibihumbi 70 by’amadorali angana 101 330 718 mu mafaranga y’u Rwanda.
Yavuze ko ibyo biyobyabwenge ataribye, asobanura ko yabihawe n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kuri murandasi z’ibanga(Black Website) ahabwa uruhembo rw’ibihumbi 19 by’amadorali aho yagombaga kwambutsa 1.4kg ya cocaine na 43kg bya ecstasy.
Yavuye i Barcelona, mu gihugu cya Espagne, ajya ku kirwa cya Indonesiya anyuze i Doha muri Qatar, agera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bali muri Indonesiya tariki 12 Kanama 2025.
Basanze ibyo biyobyabwenge yabihishe mu myende ye y’imbere(mu ikariso) ndetse ibindi yari yabishyize mu bikoresho abagore n’abakobwa bifashisha mu kwiha ibyishimo bishingiye ku mibonanone mpuzabitsina.
Indonesiya yashyizeho ibihano bikakaye ku bacuruza ibiyobyabwenge ndetse kugera no ku gihano cy’urupfu kuva mu mwaka 2017 gusa uyu mugore akomoka muri Peru ntabwo ari umunyagihugu wa Indonesiya.