Igihugu cy’Ubuhindi cyagerageje intwaro(missile) zirasa mu ntera ndende ndetse zifite ubushobozi bwo gutwara imitwe y’intwaro kirimbuzi mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’Ubushinwa na Pakistan.
Izi missile zageragejwe n’Ubuhindi zifite ubushobozi bwo kugenda mu ntera ndende Kandi ku muvuduko uri hejuru nk’uko abahanga mu mikorere y’intwaro babyemeza.
Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubuhindi, Narendra Modi, ategura uruzinduko rwe rwa mbere mu Bushinwa mu myaka myinshi ishize.
UBuhindi n’Ubushinwa biri kurwana ku kuba ku isonga mu karere ka Asia-Pacific. Bombi bagize umubano ukomeye nyuma y’amakimbirane yahitanye benshi ku mupaka wabo w’imisozi ya Himalaya mu mwaka 2020, byongera gutuma abari basangiye umubano bagenda batandukana cyane kurusha mu myaka myinshi ishize.
UBuhindi burimo kugerageza kugera ku rwego rumwe n’Ingabo z’Ubwigenge z’Abashinwa (PLA) mu gihe ibikoresho by’intwaro byiyongera kandi umwuka w’amakimbirane ukaba ugihari ku mipaka yabo. Raporo yasohowe na Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI) muri Kamena ivuga ko Ubushinwa bufite ibisasu bya nucleaire hafi 600, mu gihe UBuhindi bufite 180.
Ibihugu by’Ubuhindi, Ubushinwa ndetse Pakistan bifitanye amakimbirane ashingiye ku mipaka. Ni mu gihe Ku rundi ruhande Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif ategerejwe kandi mu Bushinwa mu nama ya SCO. Ubushinwa na Pakistan byongereye umubano mu myaka ishize, aho Islamabad yitabiriye umushinga w’ingenzi wa Xi, Belt and Road Initiative.