Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje kubamo byinshi mu Bwongereza, amakuru ari ku isonga muri iki cyumweru ni ayerekeye rutahizamu w’ikipe ya Brentford, Yoane Wissa, wifuza kwerekeza muri Newcastle United.
Nubwo ubushake bw’uyu mukinnyi bwo kuva mu ikipe ya Brentford buri ku mugaragaro, ikipe ye yirinze kwemera ibiciro biri gutangwa.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nibwo ikipe ya Newcastle yongeye gusubukura ibiganiro n’ubuyobozi bwa Brentford, inatanga n’ubundi busabe bwo kumugura buvuguruye, angana na miliyoni £40 harimo miliyoni £35 z’ifatizo n’izindi £5 zishobora kwiyongeraho mu gihe runaka.
Gusa kugeza ubu ibi bigaragara nk’ibidahagije, kuko ayo mafaranga ataragera ku gaciro Brentford ishaka kuri uyu mukinnyi w’imyaka 28, nk’uko amakuru dukesha Sam Mokbel wa BBC abivuga.
Aya makuru akomeza avuga ko ku wa Kabiri, Wissa ubwe yahuye n’umuyobozi mukuru wa Brentford, Matthew Benham, mu biganiro bivugwa nk’ibyatumye ibintu bihindura isura. Icyakora, n’ubwo ibyo biganiro byabayeho, Brentford ntabwo iremera ko uyu mukinnyi ayisohokamo.
Ni inshuro ya kabiri Newcastle itanga icyifuzo cyo kugura Wissa, kuko mbere yari yatanze miliyoni £30. Ariko nyuma yo kubona ko ibyo bitari bihagije, yongera kuzamura igiciro — nubwo n’ubu bidahagije.
Ibimenyetso byo gushaka kuva muri Brentford bikomeje kwiyongera kuri Wissa, dore ko aherutse no gusiba ibintu byose bifitanye isano n’iyi kipe ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ibi byakurikiye ibihuha byakomeje kuzamuka, ko ashobora gusaba ubuyobozi kumureka akajya muri Newcastle.
Wissa, ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yarangije umwaka w’imikino ushize ari umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Premier League, aho yatsinze ibitego 19.