Igihugu cya Uganda cyemeye amasezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma y’u Rwanda.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yavuze ko “impande zombi zikomeje kuganira ku buryo burambuye bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano.”
Uganda kandi yagaragaje ko yifuza ko abazakirwa mu gihugu bagomba kuba bafite ubwenegihugu bw’Afurika.
Byari bitarasobanuka niba amasezerano yari yarasinywe ariko itangazo rya minisiteri ryavuze ko amasezerano “yasinywe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Henry Okello Oryem yabwiye The Associated Press dukesha iyi nkuru ko n’ubwo Uganda izwi ku rwego mpuzamahanga kubera politiki yayo yo korohereza impunzi, hari imbibi bityo ko bazakira gusa abakomoka ku mugabane wa Afurika.
Mu kwezi kwa Nyakanga, Amerika yimuriye abagabo batanu b’abanyabyaha mu bwami bwa Eswatini bwo mu majyepfo ya Afurika, abandi umunani bajyanwa muri Sudani y’Epfo.
Uganda, ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika muri Afurika y’Uburasirazuba. Uganda ikaba imaze kwakira impunzi zigera kuri miliyoni 2 n’abashaka ubuhungiro, benshi bakomoka mu bihugu byegeranye na yo nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Sudani.