Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rigeze mu minsi yaryo ya nyuma, ikipe ya Tottenham Hotspur ikomeje guhura n’imbogamizi mu gushaka abakinnyi bashya.
Nyuma yo gutakaza umukinnyi wo hagati ariko ukina asatira wa Nottingham Forest witwa Morgan Gibbs-White, ubu noneho ikipe y’i Londres yabuze n’umukinnyi wa Crystal Palace, Eberechi Eze, wahisemo kwerekeza muri Arsenal mu gihe byari byitezwe ko yambara umwambaro wa Spurs.
Thomas Frank, umutoza mukuru mushya wa Tottenham, yatangaje ko atifuza gukorana n’abakinnyi badafite umutima wo kwitangira ikipe.
Aho yagize ati: “Muri rusange, sinshaka umukinnyi udashaka kuza hano . Ntabwo tubakeneye hano kandi n’abafana mbona babyumva kimwe nange.”
Eberechi Eze, w’imyaka 27, yari mu biganiro bya nyuma na Spurs ariko Palace yasabye ko aguma mu ikipe kugeza nyuma y’umukino wa Europa Conference League baraye bakinnye banatsinda igitego 1-0 ikipe yitwa Fredrikstad. Gusa ariko birangiye adakinnye uwo mukino, nyuma y’uko Arsenal yahise itangaza ko yemeye ibisabwa byose kugirango yegukane uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza, bivugwa ko agomba kugurwa miliyoni £67.5.
Ni ikindi gikomere kuri Tottenham, dore ko na Morgan Gibbs-White yahisemo kuguma muri Nottingham Forest anayisinyira amasezerano mashya, nubwo Spurs yari yamaze kumvikana no kwemera byose byatumaga ava muri iyi ikipe y’umuherwe Evenglos Marnakis.
Frank, ariko, yagaragaje icyizere ko ikipe izongera kugura undi mukinnyi mbere y’uko iri soko rifunga ku wa 1 Nzeri.
Aho yunzemo ati: “Turacyari ku isoko, dukeneye kongera imbaraga mu ikipe. Dufite abakinnyi beza, ariko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo duhangane.”
Naho ku bijyanye na rutahizamu Richarlison watsinze ibitego bibiri ubwo Spurs yatsindaga Burnley 3-0 ku mukino w’umunsi wa mbere ufungura shampiyona y’Ubwongereza, Frank yavuze ko azaguma mu ikipe nubwo hari amakuru yavugaga ko ashobora kujya muri Palace mu masezerano y’intizanyo.
Tottenham irasura Manchester City ku wa Gatandatu ku isaha y’I saa sita z’amanywa 12:30 ushingiye ku isaha yo mu Bwongereza ibarwa hasingiye ku bihe byo mu mpeshyi ariko I Kigali mu Rwanda bizaba ari saa saba n’igice z’amanywa, mu gihe Arsenal yo izakira Leeds United ku saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba .